23°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

COVID-19: Hatahuwe abarwayi bashya 59 mu Rwanda

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 07-07-2020 saa 18:57:11

Kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Nyakanga 2020, habonetse abarwayi bashya 59  b’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19), ukaba ari umubare uri hejuru ubonetse inshuro ya kabiri mu munsi umwe kuva icyo cyorezo cyagaragara mu Rwanda.

Abarwayi 59 baherukaga kongera gutahurwa umunsi umwe tariki 22 Kamena 2020.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje kokuri uyu wa Kabiri abarwayi bashya bagaragaye barimo 49 bo mu Mujyi wa Kigali barimo abo mu kigo kinyurwamo by’igihe gito cya Kigali (Kigali Transit Center) n’abari mu kato mu Karere ka Kicukiro.

Abandi barimo 5 batahuwe muri Rusizi, batatu bavuye muri Nyamasheke umwe wabonetse i Kirehe:n’undi umwe waboetse muri Nyagatare.

Umubare w’abamaze gukira ugera kuri 595 muri 1172 bamaze gutahurwaho icyo cyorezo mu Rwanda.

Kugeza ubu abakirimo kwitabwaho n’abaganga bageze ku 574 mu barwayi bamaze kuboneka  mu bipimo 166,255 byafashwe kuva umurwayi wa mbere yatahurwa muri Werurwe kugeza ubu.

Iki cyorezo kimaze gutwara ubuzima bw’abarwayi batatu mu Rwanda.

Igikorwa cyo gupima abantu mu buryo bwa rusange mu Gihugu kirakomeje, ndetse Akarere ka Rusizi gakomeje kuba mu Kato mu gihe hagisuzumwa abantu ngo harebwe uko ubwandu buhagaze muri utwo duce.

Imwe mu mirenge y’Akarere ka Rusizi n’imidugudu itandatu y’uturere tubiri tw’Umuyi wa Kigali yasubijwe muri gahunda ya Guma Mu Rugo (lock down) hagamijwe gukumira ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo cyahagaragaye.

Abaturarwanda barasabwa kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa arukoro yabugenewe.

Imibare yatangajwe ku rwego mpuzamahanga yerekana ko muri Afurika abamaze kwandura COVID-19 bageze ku 494,380 barimo 238,287 bakize n’abandi 11,652 bahitanywe na cyo. Abamaze kwandura ku Isi bangana na 11,847,313 barimo abakize 6,813,191 n’abapfuye 543,596.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.