19°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

COVID-19: Hatahuwe abarwayi bashya 37 mu Rwanda, bakira 31

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 29-07-2020 saa 20:50:37

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Nyakanga 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko habonetse abarwayi bashya 37 b’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19), mu bipimo 4,144  byafashwe mu masaha 24 ashize, hataha abantu 31 bakize neza.

Umubare w’abamaze gukira ugera kuri 1,036  mu 1,963 bamaze gutahurwaho icyo cyorezo mu Rwanda, mu bipimo 255,959 bimaze gufatwa kuva umurwayi wa mbere yatahurwa mu Rwanda.

Abarwayi bashya batahuwe mu bapimwe mu duce twibasiwe kurusha ahandi mu Karere ka Rusizi: 15, abahuye n’abanduye & Abaturarwanda batashye bahita bashyirwa mu kato mu Mujyi wa Kigali: 13, Nyamasheke: 6, Rulindo: 3. Bose bahise bashyirwa mu kato aho bakomeje kwitabwaho n’Abanyarwanda.

Kugeza ubu abakirimo kwitabwaho n’abaganga bageze kuri 922, iki cyorezo kikaba kimaze gutwara ubuzima bw’abarwayi batanu mu Rwanda.

Igikorwa cyo gupima abantu mu buryo bwa rusange mu Gihugu kirakomeje, ndetse imidugudu y’Akarere ka Nyamasheke n’iy’aka Nyamagabe ikomeje gahunda ya Guma Mu Rugo kimwe n’imwe mu mirenge y’Akarere ka Rusizi n’imidugudu yo muri Kigali.

Mu tundi turere, ingendo zihuza Intara  n’Umujyi wa Kigali n’ibikorwa bitandukanye by’ubuzima busanzwe birakomeje.

Kuri ubu ubishatse wese arimo gupimwa COVID-19, akamenya uko ahagaze ndetse yasangwa ari muzima agahabwa ikemezo kemeza ko ari muzima.

Abaturarwanda barasabwa kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa arukoro yabugenewe.

Imibare yatangajwe ku rwego mpuzamahanga yerekana ko muri Afurika abamaze kwandura COVID-19 barenga ibihumbi  871 barimo abarenga ibihumbi 523 bakize n’abandi barenga ibihumbi 18 bahitanywe na cyo. Abamaze kwandura ku Isi bararenga miriyoni 17, barimo abakize barenga miriyoni 10.5 n’abapfuye barenga ibihumbi 666.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.