COVID-19: hakize 18, haboneka abarwayi 7 mu Rwanda

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 26-10-2020 saa 19:35:42

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Ukwakira 2020, habonetse abarwayi bashya 7 b’icyorezo cya  Koronavirusi (COVID-19) hakira n’abantu 18, bituma umubare w’abamaze gukira ugera ku 4,848 bangana na 96% by’abarwayi bamaze gutahurwa mu Rwanda kuva muri Werurwe.

Kugeza ubu abarwayi bamaze gutahurwaho COVID-19 mu Gihugu bageze ku 5,073. Abarwayi bakirimo kwitabwaho n’abaganga babaye 191, iki cyorezo kikaba kimaze gutwara ubuzima bw’abarwayi 34 bangana na 0.7% by’abanduye.

Abarwayi bashya barimo 4 batahuwe mu Mujyi wa Kigali, umwe watahuwe mu Karere ka Burera, umwe wo mu Karere ka Muhanga n’undi wo muri Musanze. Abo barwayi babonetse mu bipimo 1,736 bituma umubare w’ibimaze gufatwa guhera muri Werurwe ubwo umurwayi wa mbere yatahurwaga mu Rwanda bigera ku 548,938.

Ingendo zijya n’iziva mu Karere ka Rusizi mu modoka rusange zarafunguwe, kimwe n’izihuza Umujyi wa Kigali n’Intara z’u Rwanda, aho kuri ubu abagenzi bemerewe gukoresha imyanya yose igenewe abagenzi mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Kuri ubu  ingendo zirabujijwe guhera saa 10:00 z’ijoro kugeza saa 4:00 za mugitondo, n’amashuri azatangira mu gihe cya vuba hakurikijwe ibyiciro byayo nk’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri.

Inzego z’Ubuzima zirashimira abaturage ubwitange n’ubufatanye bakomeje kugaragaza mu rugamba rwo guhangana n’iki cyorezo, ariko zikabashishikariza kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse bikaba bigaragara ko hari utundi duce ku Isi cyongeye kwibasira nyuma y’igihe gito ingamba zo kwirinda zisa n’izidohotse.

Abaturarwanda barasabwa kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa arukoro yabugenewe.

Muri Afurika abamaze kwandura COVID-19 bageze kuri miriyoni n’ibihumbi 722.5 barimo abantu miriyoni n’ibihumbi 407.7 bakize, n’abandi basaga ibihumbi 41.4 bahitanywe na cyo. Abamaze kwandura ku Isi barasaga miriyoni 43.6 barimo abasaga  miriyoni 32 bakize n’abapfuye barenga miriyoni imwe n’ibihumbi162.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.