20°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

COVID-19: Hakize 104 haboneka abarwayi 6 mu Rwanda

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 17-10-2020 saa 20:49:24

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Ukwakira 2020, habonetse abarwayi bashya 6 b’icyorezo cya  Koronavirusi (COVID-19) n’abakize 104, bituma umubare w’abamaze gukira ugera ku 4,768 bangana na 96% by’abarwayi bamaze gutahurwa mu Rwanda kuva muri Werurwe.

Kugeza ubu abarwayi bamaze gutahurwaho COVID-19 mu Gihugu bageze ku 4,971. Abarwayi bashya  barimo umwe wabonetse mu Mujyi wa Kigali,  bane bapimwe mu nkambi y’impunzi mu Karere ka Kirehe n’undi umwe wo mu Karere ka Gicumbi.

Uyu munsi hafashwe ibipimo 2,224  bituma umubare w’ibimaze gufatwa guhera muri Werurwe ubwo umurwayi wa mbere yatahurwaga mu Rwanda bigera ku 532,528.

Abarwayi bakirimo kwitabwaho n’abaganga bageze ku 169, iki cyorezo kikaba kimaze gutwara ubuzima bw’abarwayi 34, bangana na 0.7% by’abanduye.

Ingendo zijya n’iziva mu Karere ka Rusizi mu modoka rusange zarafunguwe, kimwe n’izihuza Umujyi wa Kigali n’Intara z’u Rwanda, aho kuri ubu abagenzi bemerewe gukoresha imyanya yose igenewe abagenzi mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Kuri ubu  ingendo zirabujijwe guhera saa 10:00 z’ijoro kugeza saa 4:00 za mugitondo, n’amashuri azatangira mu gihe cya vuba hakurikijwe ibyiciro byayo nk’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri.

Inzego z’Ubuzima zirashimira abaturage ubwitange n’ubufatanye bakomeje kugaragaza mu rugamba rwo guhangana n’iki cyorezo, kuko imibare y’abandura bashya yongeye kugabanyuka abakira bakiyongera, ugereranyije n’uko byari byifashe mu mezi agera kuri atatu ashize.

Abaturarwanda barasabwa kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa arukoro yabugenewe.

Muri Afurika abamaze kwandura COVID-19 bageze kuri miriyoni n’ibihumbi 623 barimo abantu miriyoni n’ibihumbi 338.2 bakize, n’abandi basaga ibihumbi 39.3 bahitanywe na cyo. Abamaze kwandura ku Isi barasaga miriyoni 39.8 barimo abasaga  miriyoni 29.8 bakize n’abapfuye barenga miriyoni imwe n’ibihumbi 113.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.