15°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

COVID-19: Habonetse abarwayi bashya 34, hakira bane

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 21-11-2020 saa 20:43:30

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Ugushyingo 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje  ko mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 34 b’icyorezo cya COVID-19 hagakira n’abantu 4 batumye umubare w’abamaze gukira ugera ku 5,163 bangana na 91.8% by’abarwayi bamaze gutahurwa kuva muri Werurwe 2020. 

Uyu munsi hafashwe ibipimo 3,916, bituma umubare w’ibimaze gufatwa guhera muri Werurwe ubwo umurwayi wa mbere yatahurwaga mu Rwanda bigera ku 604,742.

Abarwayi bashya babonetse barimo 14 babonetse mu Karere ka Rwamagana, umunani bo mu Karere ka Rubavu, batandatu bo muri Bugesera, babiri bo muri Musanze, babiri bo muri Nyagatare, umwe wo mu Karere ka Nyamasheke, n’undi wo muri Ngoma.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ikomeje gukora ibishoboka byose ngo ihagarike ubwandu bushya bwagaragaye mu minsi ishize ko bwiganje muri za gereza no mu nkambi z’impunzi.

Kugeza ubu abarwayi bamaze gutahurwaho COVID-19 mu Gihugu bageze ku 5,620. Abasigaye bakirimo kwitabwaho n’abaganga bageze kuri 411. Abamaze guhitanwa n’icyo cyorezo mu Rwanda bageze kuri 46 bangana n’ijanisha rya  0.8%.

Inzego z’Ubuzima zirashimira abaturage ubwitange n’ubufatanye bakomeje kugaragaza mu rugamba rwo guhangana n’iki cyorezo, ariko zikabashishikariza kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse bigaragara ko hari utundi duce ku Isi cyongeye kwibasira nyuma y’igihe gito ingamba zo kwirinda zisa n’izidohotse.

Kuri ubu  mu Rwanda ingendo zirabujijwe guhera saa yine  z’ijoro kugeza saa kumi za mugitondo, n’amashuri akomeje gufungura hakurikijwe ibyiciro byayo nk’uko byemejwe na Guverinoma.

Abaturarwanda barasabwa kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa arukoro yabugenewe.

Muri Afurika abamaze kwandura COVID-19 bamaze kurenga miriyoni ebyiri n’ibihumbi 45, barimo abantu miriyoni n’ibihumbi 729.4 bakize, n’abandi basaga ibihumbi 49.1 bahitanywe na cyo. Abamaze kwandura ku Isi barasaga miriyoni 58.3 barimo abasaga  miriyoni 40.4 bakize n’abapfuye barenga miriyoni imwe n’ibihumbi 384.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.