19°C , Intermittent clouds | Kigali-Rwanda

COVID-19: Habonetse abarwayi 5 n’abakize 5 mu Rwanda

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 22-10-2020 saa 20:12:51

Kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Ukwakira 2020, habonetse abarwayi bashya 5 b’icyorezo cya  Koronavirusi (COVID-19) hakira n’abandi bantu 5, bituma umubare w’abamaze gukira uguma ku 4,783 bangana na 96% by’abarwayi bamaze gutahurwa mu Rwanda kuva muri Werurwe.

Kugeza ubu abarwayi bamaze gutahurwaho COVID-19 mu Gihugu bageze ku 5,017.  Abarwayi bashya uko ari batanu bose babonetse mu Mujyi wa Kigali,

Uyu munsi hafashwe ibipimo 2,051 bituma umubare w’ibimaze gufatwa guhera muri Werurwe ubwo umurwayi wa mbere yatahurwaga mu Rwanda bigera ku 540,136.

Abarwayi bakirimo kwitabwaho n’abaganga bagumye ku 180, iki cyorezo kikaba kimaze gutwara ubuzima bw’abarwayi 34, bangana na 0.7% by’abanduye.

Ingendo zijya n’iziva mu Karere ka Rusizi mu modoka rusange zarafunguwe, kimwe n’izihuza Umujyi wa Kigali n’Intara z’u Rwanda, aho kuri ubu abagenzi bemerewe gukoresha imyanya yose igenewe abagenzi mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Kuri ubu  ingendo zirabujijwe guhera saa 10:00 z’ijoro kugeza saa 4:00 za mugitondo, n’amashuri azatangira mu gihe cya vuba hakurikijwe ibyiciro byayo nk’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri.

Inzego z’Ubuzima zirashimira abaturage ubwitange n’ubufatanye bakomeje kugaragaza mu rugamba rwo guhangana n’iki cyorezo, kuko imibare y’abandura bashya yongeye kugabanyuka abakira bakiyongera, ugereranyije n’uko byari byifashe mu mezi agera kuri atatu ashize.

Abaturarwanda barasabwa kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa arukoro yabugenewe.

Muri Afurika abamaze kwandura COVID-19 bageze kuri miriyoni n’ibihumbi 674.5 barimo abantu miriyoni n’ibihumbi 380.4 bakize, n’abandi basaga ibihumbi 40.4 bahitanywe na cyo. Abamaze kwandura ku Isi barasaga miriyoni 41.8 barimo abasaga  miriyoni 31 bakize n’abapfuye barenga miriyoni imwe n’ibihumbi 140.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.