21°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

COVID-19: Dore siporo n’imikino byemerewe gufungura mu Rwanda

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 21-02-2021 saa 09:25:39

Minisiteri ya Siporo mu Rwanda (MINISPOC),  ishingiye ku myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 19 Gashyantare 2021 ku ngamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19,  yatangaje imikino na siporo byemerewe kongera gufungura.

Inama y’Abaminisitiri yemeje ko ibikorwa bya siporo ikorwa n’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye ari byo byemerewe gusubukurwa.

Minisiteri ya Siporo yatangaje ko siporo zemerewe gusubukurwa ari ukwiruka (jogging), imikino ngororamubiri, kunyonga igare, imyitozo yo kugenda n’amaguru, Tennis, Table Tennis, Golf, imyitozo njyarugamba nka Karate, Kung-Fu, iteramakofe.

Imyitozo yemewe gusa mu gihe ikorwa n’umuntu ku giti cye gusa, amarushanwa n’imyitozo ihuriweho ntabwo yemewe.

Itangazo rya MINISPORTS kandi rivuga ko amakipe y’igihugu ndetse n’andi makipe ari mu marushanwa mpuzamahanga agomba gusaba uruhushya kugira ngo akore imyitozo ndetse anitabire imikino.

Abitabira ibikorwa bya siporo n’imikino barasabwa kubahiriza amabwiriza yashyiriweho kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Abakora Siporo zemerewe bibukijwe ko bemerewe gukorera kuri Sitade Amahoro n’ahandi hanze bashobora kuzikora bategeranye, ndetse no mu turere dutandukanye dufite za sitade Inzego z’ubuyobozi zasabwe korohereza abakora izo siporo kuzikora hubahirizwa abambwiriza yo kwirinda COVID-19.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.