19°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

COVID-19: Perezida Trump yageneye u Rwanda imashini 100 zongera umwuka

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 30-07-2020 saa 09:04:38

Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Nyakanga 202, Leta y’u Rwanda yakiriye  inkunga ya Leta zunze Ubumwe z’Amerika y’imashini 100 zifasha abarwayi guhumeka, yatanzwe mu rwego rwo gushyigikira u Rwanda mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Izo mashini zashyikirijwe Minisiteri y’Ubuzima binyuze mu Kigo cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID), zikaba ari impano Perezida  Donald Trump yageneye Perezida Paul Kagame.

Mu muhango wo kwakira iyo nkunga,  Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zahagarariwe na Ambasaderi Peter Vrooman na ho ku ruhande rw’u Rwanda hari Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel.

Minisiteri y’Ubuzima yashimiye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zazirikanye u Rwanda muri ibi bihe bigoye Isi yose muri rusange.

Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel yagize ati: “Turashimira Perezida Donald Trump ku mutima utabara n’ubufasha  yongeye ku rugamba rw’u Rwanda rwo kurwanya COVID-19. Iyi nkunga ni umusaruro w’ibiganiro aherutse kugirana na Perezida Paul Kagame.”

Amb. Vrooman yashimangiye ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zizakomeza gusigasira umubano mwiza zifitanye n’u Rwanda binyuze mu bufatanye ibihugu byombi bigirana muri gahunda zitandukanye zigamije iterambere.

 

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.