15°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

COVID-19: Bubahiriza ingamba bageze ku ishuri, bataha bakabivamo

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 20-11-2020 saa 14:42:38
Abanyeshuri ku ishuri bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid19

Mu gihe abanyeshuri basigaye bazatangira amasomo ku itariki ya 23 Ugushyingo 2020, nk’uko Ministeri y’Uburezi iherutse kubitangaza, abanyeshuri, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abayobozi b’amashami y’uburezi mu turere bagaragaje ibyobabona n’impungenge mu kwirinda COVID-19.

Bamwe mu bavuganye Imvaho Nshya bagaragaje uko babona kwirinda icyorezo cya COVID-19 byubahirizwa ku bigo by’amashuri, bemeza ko ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyo cyorezo zubahirizwa ariko ko iyo banyeshuri batashye bateshuka.

Karumugabo Zachée (umwana twahinduye izina) avuga ko aho yiga muri G.S Camps Kanombe; bafite ubukarabiro kandi ko ubuyobozi bw’ishuri bubategeka kwambara agapfukamunwa, utabikoze ngo agahanwa.

Ahamya ko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bayubahiriza kuko bicara bahanye intera kandi bafite ubukarabiro bubahagije ndetse na kandagira ukarabe, akavuga imbogamizi zigihari ari iz’abanyeshuri bagera hanze y’ikigo bakambara nabi agapfukamunwa.

Ati: “Ubwirinzi ku ishuri aho niga buragenda neza kuko dufite ubukarabiro buhagije ndetse dutegekwa kwambara agapfukamunwa mu kigo. Imbogamizi zigihari nuko iyo tugeze hanze y’ikigo bamwe muri twe dutangira kukambara nabi.”

Uwineza Jolly (Izina twahinduye) ni umwana wiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza mu Mujyi wa Kigali.

Mu ishuri bahana intera ya metero

Na we yahamirije Imvaho Nshya ko ubwirinzi bumeze neza ku kigo yigaho, akavuga ko iyo batashye ubwirinzi budohoka nko kwambara nabi agapfukamunwa no kugenda bakora aho babonye hose.

Habarugira Julien, Umuyobozi wa G.S Rugarama mu karere ka Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba ashimangira ko batangiye amasomo ariko banubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Avuga ko World Vision Rwanda irimo kubakira ikigo k’ishuri ayobora ubukarabiro ndetse ikaba yarabahaye kandagira ukarabe.

Yongeraho ko Umurenge wa Rugarama waboherereje abakorerabushake batatu bafasha ikigo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Akomeza agira ati “Abarezi bose twabaguriye ibikoresho byo kubafasha kwirinda COVID-19”.

Nzeyimana Peter, Umuyobozi wa G.S Gikaya mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza, avuga ko amabwiriza yo kwirinda Covid19 yubahirizwa akabishingira kukuba abanyeshuri bicara neza.

Ati: “Umunyeshuri umwe yicara ku ntebe wenyine. Dufite kandagira ukarabe, kugeza ubu nta kibazo gihari ariko abanyeshuri ibihumbi bibiri maganatatu (2,300) bose nibaza tuzagira ikibazo cya kandagira ukarabe kubera ubwinshi bwabo”.

Yongeraho ko mu gihe baba bafite ubukarabiro 30 cyangwa 50 byabafasha.

Munyantore Jean Claude, Umuyobozi w’ishami rishinzwe uburezi mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, avuga ko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid19 bikorwa ariko ko bisaba gukomeza gukurikirana.

Yagize ati: “Birubahirizwa ahubwo bisaba gukomeza gukurikirana, hakabaho abibutsa ndetse bagafasha abanyeshuri kuko ni abana”.

Muri G.S Remera Protestant hubatse urukarabiro kandi abana bahana intera mu gihe bakaraba kandi bambara udupfukamunwa (Foto Kayitare J.Paul)

Asaba ko inzego z’ibanze, ababyeyi n’ubuyobozi bw’amashuri bwakomeza kubigiramo uruhare. Asaba abanyeshuri kumva ko kwambara agapfukamunwa atari itegeko ahubwo bakwiye kumva ko ari ukwirinda bo ubwabo.

Ngamije Ally Hassan, Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu karere ka Gatsibo, na we ashimangira ko ingamba zashyizweho zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 mu bigo by’amashuri hari izubahirizwa hakaba n’aho bisaba ijisho ry’ubuyobozi.

Ati: “Hari ingamba zubahirizwa n’izisaba ko habaho n’aho ijisho ry’ubuyobozi rigera. Harasabwa ubukangurambaga kuko imyumvire y’abanyeshuri iracyari hasi. Iyo batashye bakuramo udupfukamunwa bakagenda ntatwo bambaye”.

Akomeza avuga ati: “Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri bikora ubukangurambaga, niyo mpamvu usanga abanyeshuri ku ishuri baba bambaye udupfukamunwa ariko basohoka mu kigo bakadukuramo kubera ko ntawe ubakurikirana”.

Ku ruhande rw’umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu karere ka Gatsibo, asaba ababyeyi kumvisha abanyeshuri ko icyorezo cya COVID-19 kigihari bityo bakabibutsa gukomeza ubwirinzi.

Hagenimana Innocent ushinzwe itumanaho mu Kigo k’Igihugu gishinzwe uburezi mu Rwanda (REB), yahamirije Imvaho Nshya ko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 mu bigo by’amashuri birimo kubahirizwa.

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.