COVID-19: Abarwayi bashya 257 mu Rwanda, hapfuye 5

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 15-01-2021 saa 21:51:00

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Mutarama 2021, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko habonetse abarwayi bashya 257 b’icyorezo cya COVID-19 batumye umubare w’abamaze gutahurwaho icyo cyorezo ugera ku 10,573 barimo abakirwaye 3,407 n’abamaze kubura ubuzima 138 barimo batanu bapfuye mu masaha 24 ashize.

Abapfuye ni abagabo 5 b’imyaka 98, 85, 74, 63 na 54 b’i Kigali. Impuzandengo y’abamaze guhitanwa n’icyo cyorezo mu Rwanda igeze kuri 1.3%. Minisiteri y’Ubuzima yihanganishije imiryango y’ababuze ababo kubera COVID-19.

Abarwayi bashya babonetse  barimo abo mu Mujyi wa Kigali : 159, Gicumbi 16, Gisagara 14, Rwamagana 13, Huye 13, Karongi 10, Muhanga 7: Kirehe 7, Nyagatare 4, Musanze 3, Gatsibo 2, Ngoma 2, Rubavu 2, Ruhango 1, Rusizi 1, Nyamagabe 1, Burera 1, no mu Karere ka Ngororero 1.

Uyu munsi hakize abantu 54 bituma umubare w’abamaze gukira uguma ku 7,028 bangana na 66.4 % by’abamaze gutahurwaho icyo cyorezo mu Rwanda, ahamaze gufatwa ibipimo 785,049 birimo 5,538  byafashwe uyu munsi.

Kuva mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukuboza hagiye hagaragara imibare idasanzwe y’abandura ndetse n’abahitanwa na COVID-19, Inzego z’ubuzima zikaba zemeza ko icyo cyorezo kimaze kugira ubukana buteye inkeke mu Gihugu hose.

Abaturage barasabwa kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse bigaragara ko imibare y’abandura ku munsi yikubye inshuro ebyiri  iy’abapfa n’abarembye yikuba inshuro enye.

Kuri ubu  mu Rwanda ingendo zirabujijwe guhera saa mbiri z’ijoro kugeza saa kumi za mugitondo, ingendo zihuza Uturere dutandukanye zikaba zibujijwe ndetse n’izihuza Uturere n’Umujyi wa Kigali zirabujijwe, keretse gusa ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa izindi z’ingenzi.

Guhera tariki 5 Mutarama 2021, ibikorwa byose harimo iby’ubucuruzi, resitora, butiki, amasoko n’amaduka (malls and markets) bizajya bifunga saa kumi n’ebyiri za nimugoroba (6:00pm) kugira ngo abantu babashe kubahiriza isaha yo kuba bageze mu ngo zabo.

Abaturarwanda barasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa alukoro yabugenewe.

Muri Afurika abamaze kwandura COVID-19 bamaze kurenga miliyoni eshatu n’ibihumbi 176.7, barimo abantu barenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 594 bakize, n’abandi basaga ibihumbi 76.7 bahitanywe na cyo. Abamaze kwandura ku Isi barasaga miliyoni 94.1 barimo abasaga  miliyoni 67.2 bakize n’abapfuye barenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 13.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.