21°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

COVID-19: Abarwayi bashya 135 mu Rwanda, hakize 126 n’uwapfuye 1

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 01-04-2021 saa 21:50:56

Kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Mata 2021, habonetse abarwayi bashya 135 b’icyorezo cya COVID-19 bituma abamaze gutahurwa guhera muri Werurwe 2020 bagera ku 21,919. Ni mu gihe abakize uyu munsi ari 126 batumye abamaze gukira bose bagera ku 20,308 bangana na 92.6%.

Uyu munsi umugore w’imyaka 24 wo mu Karere ka Nyamagabe ni we wishwe n’icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda,  bituma abamaze guhitanwa na cyo baba 308 bangana na 1.4% by’abamaze gutahurwaho iyo ndwara. Abarwayi bakirwaye ni 1,302 barimo batanu barembye.

Abarwayi bashya barimo abo mu Mujyi wa Kigali 16, Muhanga 15, Gicumbi 14, Gisagara 12, Nyamagabe 12, Nyaruguru 12,  Huye 11, Rwamagana 8, Rutsiro 6, Ruhango 5, Kayonza 4, Ngoma 3, Bugesera 3,  Kirehe 3, Rusizi 2,  Ngororero 2, Rubavu 2,  Nyanza 1,  Nyagatare 1,  Burera 1,  Nyabihu 1 na Gakenke 1.

Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse hashize igihe hafashwe ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali aho ubukana bw’icyorezo bukomeje kugabanyuka.

 

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko gukingira abari mu byiciro byibasiwe kurusha ibindi bizakomeza mu Gihugu hose uko u Rwanda ruzagenda rwakira ibindi byiciro by’inkingo.  Gukingirwa byatangiye nyuma y’iminsi ibiri gusa u Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy’inkingo rwemerewe muri gahunda ya COVAX mu ntangiriro za Werurwe 2021.

Kuri ubu haracyubahirizwa amabwiriza yashyiriweho kwirinda. Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara, ndetse no hagati y’Uturere dutandukanye tw’igihugu zizakomeza. Ingendo zo kujya no kuva mu Turere twa Bugesera, Nyanza na Gisagara zasubukuwe. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa mbili z’ijoro (8:00).

Ingendo zirabujijwe guhera saa tatu z’ijoro (9:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 am) mu gihugu uretse   mu Turere tw’Intara y’Amajyepfo twa Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe zibujijwe guhera saa moya z’ijoro (7:00) kugeza saa kumi za mugitondo (4:00).

Mu gihe u Rwanda rutaragera ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe.

Imibare itangazwa kuri Afurika igaragaza ko abamaze gutahurwaho icyorezo cya COVID-19 ku mugabane basaga miliyoni 4.2 barimo miliyoni 3,7 z’abamaze gukira, n’abarenga ibihumbi 112 bamaze kwamburwa ubuzima na cyo.

Ku Isi, abamaze kwandura muri rusange bararenga miliyoni 130 barimo miliyoni 104 z’abakize ndetse na miliyoni 2.8 z’abantu bamaze kubura ubuzima kubera icyo cyorezo.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.