24°C , Intermittent clouds | Kigali-Rwanda

COVID-19: Abarwayi bashya 13 mu Rwanda, hakize 11

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 26-09-2020 saa 20:29:15

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Nzeri 2020, habonetse abarwayi bashya 13 b’icyorezo cya  Koronavirusi (COVID-19) n’abakize 11, batumye umubare w’abamaze gukira ugera ku 3,091 bangana na 64% by’abarwayi bamaze gutahurwa mu Rwanda kuva muri Werurwe.

Abo barwayi bashya  uko ari 13 batahuwe mu bibasiwe kurusha abandi mu Mujyi wa Kigali mu bipimo 1,894 byafashwe mu masaha 24 ashize.

Ubuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) buvuga ko hamaze gufungwa ibigo 15 byavurirwagamo abarwayi ba COVID-19 kuri ubu hakaba harongerewe imbaraga muri gahunda yo kuvurira abantu mu ngo zabo, ndetse no mu bigo byakira abagaragaje ibimenyetso n’abarembye.

Kugeza ubu ibipimo 486,735 ni byo bimaze gufatwa kuva umurwayi wa mbere yatahurwa mu Rwanda. Abarwayi bakirimo kwitabwaho n’abaganga bageze ku 1,691, iki cyorezo kikaba kimaze gutwara ubuzima bw’abarwayi 29 mu Rwanda, bangana na 0.6% by’abanduye icyo cyorezo.

Ingendo zijya n’iziva i Rusizi mu modoka rusange zafunguwe kimwe n’izihuza Umujyi wa Kigali n’Intara zitandukanye nyuma y’ibyumweru bibiri zisubitswe.

Kuri ubu  Ingendo zirabujijwe guhera saa 10:00 z’ijoro kugeza saa 5:00 za mugitondo, n’amashuri azatangira mu gihe cya vuba hakurikijwe ibyiciro byayo nk’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 25 Nzeri 2020.

Abaturarwanda barasabwa kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa arukoro yabugenewe.

Imibare yatangajwe ku rwego mpuzamahanga yerekana ko muri Afurika abamaze kwandura COVID-19 bageze kuri miriyoni n’ibihumbi 445.3 barimo abantu miriyoni n’ibihumbi 193.2 bakize, n’abandi basaga ibihumbi 35.1 bahitanywe na cyo. Abamaze kwandura ku Isi barasaga miriyoni 32.9 barimo abasaga  miriyoni 24.3 bakize n’abapfuye barenga ibihumbi 996.6.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

One Comment on “COVID-19: Abarwayi bashya 13 mu Rwanda, hakize 11”

  1. Reka dushime Imana kuba ibigo bimwe byarafunzwe birashimishije bigaragaza ko abatura Rwanda ni dukomeza kubahiriza amabwiriza ya Minisante ikicyorezo tuzagihashya burundu. nidukomeza gusenga Imana izabidufashamo.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.