COVID-19: Abarimu batagarutse mu kazi bagiye gusimburwa

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 16-11-2020 saa 18:40:01

Impungenge nyinshi zagiye zivugwa ku banyeshuri bamaze amezi akabakaba umunani bari mu miryango yabo, bikavugwa ko hari abo bizagorana ko bazasubira ku ishuri kubera impamvu zitandukanye. Kugeza ubu icyo kibazo nticyagaragaye ku banyeshuri gusa ahubwo na bamwe mu babarera ntibabashije kugaruka mu kazi, ndetse ntibigeze bagaragaza impamvu batagarutse.

Imibare itangwa na Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko abarimu batagarutse kwigisha ku kigero cya 100% haba mu kiciro cy’amashuri abanza n’ayisumbuye.

Abarimu bagarutse mu mirimo mu Kiciro cy’amashuri abanza, mu Mujyi wa Kigali hamaze kuza 94%, mu Ntara y’Amajyepfo bagarutse ku kigero cya 97%, mu Ntara y’Amajyaruguru 96%, iy’Iburasirazuba 93%, mu Burengerazuba 94%, bituma ku rwego rw’Igihugu abarimu bitabiriye  bagera ku kigero cya 95.2%.

Mu mashuri yisumbuye na ho, abarimu bagarutse ku ishuri mu Mujyi wa Kigali barabarirwa kuri 96%, Amajyepfo 97.2%, Amajyaruguru 97%, Iburasirazuba 93.3%, Iburengerazuba 94.8%, ibyo bituma muri rusange abarimu bitabiriye bagera kuri 95.6%.

Iyo mibare isobanuye ko mu mashuri abanza 4.8% by’abarimu batagarutse kwigisha ubwo amashuri yasubukurwaga, mu gihe mu yisumbuye ho ari 4.4%.

Mu Kiganiro Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Ugushyingo 2020, yashimangiye ko kuba hari abarimu barengeje iminsi 15 barataye akazi biteye inkeke, ariko ashimangira ko hari kurebwa uburyo basimbuzwa.

Yashimangiye ko abo barimu batabonetse mu kazi bitamenyekana neza igihe bakaviriyemo kuko n’ubundi mu gihe amashuri yari afunzwe bari bagihembwa nk’abakozi ba Leta,  muri ibi bihe bamaze igihe batitabira.

Yagize ati: “Tubona ko ikigereranyo cy’abarimu batagarutse mu kazi ari 4 n’ibindi bice, ariko n’ubundi tukaba turi muri gahunda yo kongera umubare, turagira ngo tubasimbuze… Itegeko ry’Umurimo rivuga ko umukozi umaze iminsi 15 ataza ku kazi aba yagataye, uretse ko tutamenya n’igihe bamaze bararetse n’akazi cyane ko bashobora kuba baragataye mu gihe abanyeshuri bari mu ngo zabo ntitubimenye, bagakomeza guhembwa bisanzwe.”

Gahunda yo gusimbuza abarimu batagarutse irakomezanya n’iyo  gushyira mu myanya abarimu bashya bigisha mu byiciro bitandukanye.

Mu barimu 18,039 bakenewe hamaze kuboneka 3,732

Minisitiri Dr. Uwamariya yasobanuye ko igikorwa cyo gushyira abarimu mu myanya cyatangiye gukoranwa ubushishozi, ndetse kizakomeza kugeza abarimu bose bakenewe babonye imyanya bigishamo binyuze mu mucyo.

Yasobanuye ko hatangajwe ikiciro cya mbere cy’abarimu 2,373 bamaze gushyirwa mu mwanya kuri uyu wa Mbere, bakaba bari mu 3,732 batsinze ibizamini bakaba bategereje aho bagomba gukora.

Yavuze ko hakurikijwe Iteka rya Perezida wa Repubulika ritanga uburenganzira ku barimu batsinze ibizamini batarabona imyanya bwo kuba bamara amezi 20, bityo icyo gihe kitazagera n’abasigaye batarabona imyanya bigishamo.

Yasobanuye uburyo abarimu bashyizwe mu myanya ahera ku kiciro cy’abarimu bigisha mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro, imyanya y’akazi yari ihari yari 272, abari basabye kwigisha muri ayo mashuri bari 4,185, abarimu bemerewe gukora bari 3,404, hanyuma abakoze ibizamini ni 1,042, abatsinze baba 344.

Dr. Uwamariya: “Aba bose bo mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro bashyizwe mu myanya kuko ubushize, lisiti zigisohoka hari abatari babonye aho bajya ariko uyu munsi abo bose bahawe amashuri bazajya kwigishaho.”

Ku mashuri abanza n’ayisumbuye mu bumenyi rusange, ni na ho byasabaga akazi kenshi kuko hari lisiti y’abakandida benshi bakeneye imyanya ndetse hari abarimu bakoze mu mpera za 2019 n’abandi bakoze mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka.

Abarimu bo mu mashuri abanza n’ay’inshuke bagombaga gushyirwa mu myanya ni 3,732 harimo abo mu mashuri y’inshuke 107, mu ndimi hari abakandida 1184, muri siyansi hari abakandida bagomba gushyirwa mu myanya 1,040, mu yandi masomo hari 5. Mu bijyanye n’ubundi bumenyi hari 1,396.

Abashyizwe mu myanya barimo 1,367 bafite ikiciro cya kabiri cya aminuza (A0), abagera ku 1,174 bafite ikiciro cya mbere (A1) hanyuma a bafite impamyabumenyi z’amashuri yisumbuye (A2) ni 132. Abatarashyirwa mu myanya basigaye ni 1,372 barimo 972 bafite A0, abafite A1 ni 382 n’abafite A2 ni 18.

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.