19°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

COVID-19: Abamotari barashimirwa kwitwara neza

Yanditswe na Tumukunde Georgine

Ku ya 10-08-2020 saa 14:37:22

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko mu gihe gishize abamotari bakomorewe bakongera gukora nyuma ya gahunda ya guma mu rugo yari yashyizweho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi (Covid-19), bitwaye neza, bubahiriza amabwiriza yo kwirinda kiriya cyorezo.

Uyu mwuga wakomorewe ku wa 3 Kamena 2020. Mbere y’uko abamotari batangira gukora, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwashyizeho amabwiriza asaba abamotari kuzajya bitwaza imiti isukura intoki (hand sanitizers), kugira ngo bage babanza gusukura intoki n’ingofero byabo n’iby’abagenzi.

Ikindi ni ugutwara abagenzi bafite agatambaro bambara imbere y’ingofero (casques), no kwambara udupfukamunwa uko bikwiye ku mumotari n’uwo atwaye nk’uko biteganywa n’amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima, kandi bagakoresha ikoranabuhanga mu kwishyura.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku birebana n’imikoreshereze ya mubazi ku bamotari, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu CP John Bosco Kabera, yatangaje ko abamotari bitwaye neza bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yashyizweho na RURA.

Yagize ati: “Abantu bigeze kugira impungenge nyinshi igihe abamotari bakomorerwaga muri iki gihe cyo kwirinda Covid-19, mu by’ukuri imyitwarie yabo isa nk’aho yatunguye abantu benshi. Bitwaye neza bubahiriza amabwiriza yari yatanzwe na RURA, kugenzura imikorere yabo ntibyagorana nk’uko abantu babitekerezaga, no mu myumvire bamaze kuva ku rwego abantu babatekerezagaho mu minsi yashize ubungubu bageze ku rundi rwego”.

Yakomeje avuga ko n’ibijyanye no gukoresha mubazi bagomba kubyubahiriza, bagakora bubahiriza ibisabwa kuko Polisi y’Igihugu na yo yiteguye kubigenzura.

Imyitwarire abamotari bagaragaje inashimangirwa n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence aho yagize ati: “Abamotari baragenda bagaragaza ubunyamwuga, ni ibyo kubakiraho ku buryo twumva nta n’imbogamizi zakagombye kubaho mu gushyira mu bikorwa gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga mu gutwara abantu kuri moto”.

Umumotari witwa Umugiraneza Clement ukorera mu Mujyi wa Kigali yatangarije Imvaho Nshya ko utubahiriza amabwiriza yashyizweho aba yihemukira kandi agahemukira n’abandi.

Ati: “Kwitwara neza byo ni ngombwa urebye ubukana bw’iki cyorezo, iyo utubahirije amabwiriza uba ushyize mu kaga ubuzima bwawe, ubw’umuryango wawe n’ubw’abo utwara n’Igihugu muri rusange[…]. Ndasaba abamotari bagenzi bange gukomera kuri uru rugamba rwo guhashya koronavirusi”.

Ngarambe Daniel Perezida w’Ihuriro ry’abamotari mu Rwanda (FERWACOTAMO), avuga ko umwuga w’abamotari ukomeje kugenda uvugururwa, wahawe umurongo ari byo bishimangira imyitwarire myiza abamotari bagaragaza, kandi biteguye no gukoresha mubazi kuko nabwo ari uburyo bwo kwirinda ikwirakwira rya Koronavirusi.

Kugeza ubu mu Gihugu hose hakorera abamotari ibihumbi 46, mu Mujyi wa Kigali ni ibihumbi 26. Abakorera muri uyu mugi, ku wa 15 Kanama 2020, bose barasabwa kuba bakoresha mubazi.

Umwanditsi:

Tumukunde Georgine

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.