23°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Coronavirus: Abasaga 10 000 000 baranduye ihitana hafi 500 000

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 29-06-2020 saa 15:13:31
Abagenzi bambaye udupfukamunwa bategereje imodoka bari i Sao Paulo muri Brésil, igihugu kibasiwe na koronavirusi ku ya 25 Kamena 2020. ( Foto Reuters)

Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS riratangaza ko mu cyumweru gishize, icyorezo cya koronavirusi cyongeye kuzamuka ku Isi, kikaba kimaze kugaragara ku bantu basaga miriyoni 10, abamaze guhitanwa na cyo bakaba hafi 500 000.

Mu gihe k’icyumweru (22- 28 Kamena 2020), mu bihugu bimwe nka Brésil, u Buhinde ntibyari byifashe neza. Ibihugu byo mu Burayi naho imibare yariyongereye ku buryo hamwe na hamwe hagarutseho gahunda ya guma mu rugo. Impuguke zikaba zihamagarira abantu kugira amakenga no gukurikiza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya koronavirusi.

Hari aho abarwayi bashya ba koronavirusi bagabanutse

Ibice bimwe na bimwe n’ibihugu nk’u Butaliyani bubarirwa mu bihugu byibasiwe cyane n’icyo cyorezo imibare yatangiye kugabanuka ku buryo ubuyobozi buvuga ko imibare y’abapfa ku munsi iri hagati ya 18-30.

Minisitiri w’Intebe muri icyo ghugu Giuseppe Conte yatangaje ko amashuri azatangira ku itarii 14 Nzeri hakazakomeza kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda koronavirusi.

Muri Espagne naho nubwo ku itariki ya 21 Kamena hari hagarutseh gahunda ya guma mu rugo, nyuma imibare yagiye igabanuka ku buryo inzego z’ubuzima ziteguye bihagije mu kuvura ugereranyije no mu ntangiriro z’icyorezo.

Mu Bufaransa, ikibuga k’indege cya Orly cyasubukuye imirimo yacyo ku itariki ya 26 Kamena. Imibare y’abandura irakurikiranirwa hafi, hafi 29 700 barapfuye n’abasaga 192 000 ni bo banduye

Koreya y’Amajyepfo habayeho kongera kugaragaza kuzamuka kw’imibare y’abarwayi ba koronavirusi, ku buryo ku munsi habinekaga abarwayi bashya bari hagati ya 35-50 by’umwihariko i Séoul no mu nkengero zaho.

U Budage bwagiye bugira auduce tumwe na tmwe dusubira mu ru gahunda ya guma mu rugo ahagaragaye abarwayi bashya ku ibagiro rinini , ku ya 23 Kamena hagumye mu rugo abantu bagera ku 360 000 n’abagera ku 280 000 b’abaturanyi babo b’i Warendorf.

Muri iki gihugu, abasaga 194 000 banduye koronavirusi naho abamaze guhitanwa nayo basaga 8 960.

Mu Bushinwa naho icyorezo cyongeye kubura umutwe by’umwihariko mu murwa mukuru Pékin, ahongeye gushyirwah gahunda yo kuguma mu rugo no gukaza ingamba mu kukirinda.

Ibihugu bikomeje kwibasirwa na koronavirusi

Brésil ntiyorohewe kuko imibare yakomeje kuzamuka ,ku buryo ku itariki ya 24 Kamena habonetse abarwayi bashya ba koronavirusi 39 436 n’abahitanwe nayo 1 374 mu masaha 24. Ku Cyumweru tariki ya 28 Kamena abapuye bari bamaze kurenga 57 000.

Mexique ho hamaze kwandura abagera mu 200 000 naho abahitanwe na koronavirusi basaga 25 000.

U Buhinde bwo bwarengeje 500 000 by’abarwayi ku wa Gatandatu tariki ya 27 Kamena, abamaze guhitanwa nayo basaga 16 000 Guverinoma yatangaje kandi ko habonetse abarwayi bashya 18 500 mu gihe cy’amasha 24.

Impuguke akaba n’umushakashatsi mu bijyanye n’ubuzima, Anant Bhan yatangarike Ibiro ntaramakuru by’u Bufaransa ko bitoroshye muri icyo gihugu ikwirakwira ry’icyorezo kigoye kurikumira muri icyo gihugu gituwe n’abaturage bagera kuri miriyari 1 na miriyoni 300.

I New Delhi, ari amahoteri, ibyumba byifashishwaga mu birori byatangiye gutegurwa mu rwego rwo korohereza ibitaro kuko bishobora kunanirwa kwakira abarwayi babaye benshi.

Leta zunze ubumwe z’Amerika imibare iracyazamuka nk’uko byatangajwe n’impuguke ya Guverinoma Anthony Fauci wagize ati “Dufite ikibazo gikomeye mu bice bimwe na bimwe. Mu ntara 30 kuri 50 icyorezo cya koronavirusi kirakiyongera by’umwihariko mu magepfo no mu burengerazuba”.

Leta zunze ubumwe z’Amerika ni yo yibasiwe cyane na koronavirusi ku Isi , ifite abarwayi basaga miriyoni 2 n’ibihumbi 500 n’abamaze guhitanwa nayo basaga 125 500.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.