27°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Coronavirus: Abacuruzi barasabwa kwirinda gucuruza ibyarengeje igihe

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 23-03-2020 saa 23:21:51
Ahari hasanzwe hacururizwa imyenda mu isoko rya MUhanga harafunzwe, amabwiriza ya Minisitiri w'Intebe akomeje kubahirizwa

Minisiteri y’Ubucuruzi irihanangiriza abacuruzi ibasaba kwirinda gucuruza ibicuruzwa byarengeje igihe muri iki gihe abantu barimo guhaha cyane ngo babahe ibyari byarasaziye mu bubiko bwabo.

Ibi ni ibyagarutsweho na Minisitiri w’ ubucuruzi n’inganda, Hakuziyaremye Solaya mu kiganiro yahaye Abanyarwanda. Yagize ati “Turasaba abacuruzi kutihisha inyuma y’ibihe turimo ngo bagurishe abaturage ibicuruzwa byarengeje igihe. Turasaba ko abantu bakomeza kuba we nyangamugayo mu bucuruzi muri iyi minsi.”

Minisitiri w’ubucuruzi kandi yamaganye abantu barimo kugura ibintu byinshi babibika kugira ngo bazabigurishe byabuze babicuruze menshi. Yaboneyeho akanya ko gusaba Abanyarwanda guhaha ibyo bakeneye, bakareka gukabya no gutwara ibyo badakeneye kugira ngo bidatuma abandi babibura cyangwa bagatekereza ko byashize mu maduka cyangwa byacitse mu gihugu.

Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Muhanga baganiriye n’Imvaho nshya ku bijyajye n’ibicuruzwa byarangije igihe, bavuga ko kugeza ubu batarahura n’iki kibazo, kuko ngo barimo guhaha mu buryo busanzwe ibicuruzwa bizima.

Mukandekezi Epiphanie ni umwe mu baturage bari bavuye guhaha mu maduka aherereye muri uyu Mujyi, avuga ko avuye guhaha umuceri, isukari ndetse n’amavuta ngo ariko nta cyo yahashye muri byo cyarengeje igihe kuko byose bigaragaraho amatariki byakoreweho n’ayo bizarangiriraho.

Ati “Mvuye guhaha umuceri, isukari n’amavuta, ndabona nta cyarengeje igihe muri byo kuko ndeba itariki bizarangiriraho ngasanga bitari munsi y’umwaka wa 2021.”

Habimana Esidras nawe ni umuturage w’Akarere ka Muhanga wari waje mu Mujyi wa Muhanga guhaha, avuga ko ahashye ifu y’igikoma, ifarini, isukari na kaunga ngo ariko nta gicuruzwa na kimwe kirimo cyarengeje igihe agendeye ku matariki byakoreweho n’igihe bizarangirira.

Amabwiriza yashyizweho n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe akomeje kubahirizwa kuko iyo ugeze mu Mujyi wa Muhanga no mu nkengero ubona abantu atari benshi mu Mujyi no mu nkengero, nta hantu wabona hateraniye abantu benshi, amaduka afunguye ni acuruza ibiribwa, za farumasi, abakozi b’ibigo by’itumanaho, abacuruza amazi yo kunywa n’andi maduka acuruza ibintu bikenewe.

Abatwara abantu kuri moto no ku magare bahagaritse imirimo yabo kuko amabwiriza avuga ko ntawemerewe gutwara abagenzi muri iki gihe cy’ibyumweru bibiri.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.