28°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

“Connect Rwanda”: Muri MINIFRA batanze terefoni zigezweho 1,159

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 11-08-2020 saa 05:46:54
Minisitiri w'Ibikorwa Remezo Amb. Gatete (uwa mbere iburyo) ashyikiriza sheki ya miriyoni 86.9 Frw Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo Ingabire Paula (ibumoso)

Abakozi ba Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) batanze terefoni zigezweho (Smatr Phones) 1,159 zo gushyigikira gahunda ya “Connect Rwanda”, yatangijwe ku mugaragaro mu mpera z’umwaka ushize wa 2019 igamije guharanira ko buri Munyarwanda agerwaho n’ibyiza by’ikoranabuhanga.

Ubukangurambaga bwo gushaka Smart Phone zo guha buri rugo rutayifite, bwatangijwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, atanga terefoni 1 500, asaba n’abandi kuyoboka iki gikorwa “nta gahato kabirimo”…bigakorwa n’ubishoboye ufite n’ubushake.

Icyo gihe Umukuru w’Igihugu yanagaragaje ko gutunga terefoni igezweho bidakwiye kuba isumbwe rya bamwe, ahubwo ikwiye kubonwa nk’igikoresho k’ingenzi mu buzima bwa buri munsi.

Ku wa Mbere tariki ya 10 Nyakanga 2020, ni bwo Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Amb. Claver Gatete yashyikirije Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Paula Ingabire, sheki ya miriyoni 86.9 z’amafaranga y’u Rwanda ari na yo ahwanye b’ubwitange bw’abakozi b’iyo Minisiteri.

Minisitiri Ingabire yashimiye ubwitange bw’abo bakozi bongeye kubyutsa gahunda ya “Connect Rwanda”, ashimangira ko ari umusanzu ukomeye batanze wo gukomeza kwagura ibikoresho byoroshya serivisi zitandukanye zitangirwa ku ikoranabuhanga.

Minisitiri Ingabire Paula yashimiye abakozi ba MINIFRA bongeye kubyutsa ubukangurambaga bwa Connect Rwanda

Yagize ati: “Serivisi zitandukanye nk’amashanyarazi n’amazi zikomeje gukwizwa muri rubanda. Mu gihe natwe dukwiza terefoni zigezweho mu ngo, turafasha imiryango kuba yakwishyura fagitire biyoroheye, terefoni zizagira akamaro karenze guhamagara no kwitaba gusa.”

Mu izina ry’abakozi ba MININFRA, Minisitiri Amb. Gatete yavuze ko izo terefoni zatanzwe zigiye guhuzwa n’imyirasire iyo Minisiteri iherutse kugenera imiryango idafite umuriro w’amashanyarazi, ashimangira ko  imwe mu ntego nyamukuru za Minisiteri ayoboye ari izo gukwirakwiza mu gihugu ibikorwa remezo by’ingenzi.

Kugeza ubu abamaze kwitanga muri gahunda ya Connect Rwanda batanze terefoni zigezweho zirenga bihumbi 43, bukaba bwari ubukangurambaga bwagaragazaga umuvuduko udasanzwe mbere yo gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19.

Icyorezo cyagaragaye mu Rwanda  hamaze gutangwa  terefoni 42,581, aho muri zo izari zimaze gukwizwa mu bagenerwabikorwa zari 4,000 zahawe abaturage bo mu turere tune rw’Igihugu ari two aka Rutsiro, Karongi, Nyabihu, na Ngororero, twose tubarizwa mu Ntara y’Iburengerazuba.

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo itangaza ko ubukangurambaga bwa “Connect Rwanda” bugamije gukusanya nibura terefoni miriyoni bitarenze mu mwaka wa 2021, zikaba zitezweho kongera umubare w’izikoreshwa mu Gihugu zitunzwe na 1.6% bya miriyoni 10 batunze terefoni  mu Rwanda.

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.