24°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

CNLG irasaba u Buholandi kuburanisha Ndereyehe cyangwa akoherezwa mu Rwanda

Yanditswe na MUGABO LAMBERT

Ku ya 13-03-2018 saa 08:06:20

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) irasaba u Buholandi ko Ndereyehe Charles Ntahontuye umwe mu bashinze CDR wanateguye Jenoside yaburanishwa cyangwa akoherezwa  mu Rwanda.

CNLG

CNLG ivuga ko Ndereyehe Ntahontuye Charles akomoka muri Komine Cyabingo mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, agace kakomokagamo benshi mu bari abategetsi. Mu 1992, hamwe n’abandi banyabwenge b’abahezanguni barimo Nahimana Ferdinand, Dr Rwamucyo Eugène, Dr Nshimyumuremyi Jean Berchmas n’abandi, Ndereyehe yaremye kandi ayobora umutwe w’abagizi ba nabi wiswe «Cercles des Républicains Progressistes» washishikarije  abanyeshuri gutegura Jenoside muri Kaminuza i Nyakinama n’i Butare.

Mu itangazo rya CNLG ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo Dr  Bizimana Jean Damascène rivuga ko Ku ikubitiro Ndereyehe yari umurwanashyaka w’ishyaka MRND rya Habyarimana, ariko mu 1992 yavuye muri MRND agira uruhare mu ishingwa ry’ishyaka CDR ryagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku itariki ya 05 Ugushyingo 2008, Ndereyehe yaciriwe urubanza adahari n’Urukiko Gacaca rwa Gikirambwa  rumuhanisha igifungo cya burundu nyuma yo gusanga ahamwa n’ibyaha bya Jenoside mu  Kigo cy’Igihugu cyari gishinzwe Ubushakashatsi ku Buhinzi n’Ubworozi (ISAR).

Muri ISAR mu 1993 nk’umuyobozi Mukuru, Ndereyehe yacuze umugambi wo kurimbura imiryango y’abakozi b’Abatutsi  yakoreshaka n’iy’Abatutsi yari ituriye ikigo.  Yashyizeho komite y’abicanyi i Rubona no mu yandi mashami y’ikigo arindwi hirya no hino mu gihugu. Yirukanye cyangwa yimurira ahandi abakozi bakoreraga i Rubona batari abahezanguni asigaza gusa ku myanya y’ubuyobozi abakozi bari basangiye na we ubuhezanguni bwo kwanga Abatutsi kandi bemeraga gukora Jenoside.

Dr Bizimana ati “Ku itariki ya 21 Werurwe 1993, Ndereyehe yandikiye ibaruwa Didace Mugemana, wari ushinzwe abakozi muri ISAR. Muri iyo baruwa yamuhaye uburenganzira busesuye burimo ubwo gufatira umukozi ikemezo icyo ari cyo cyose yakumva ari ngombwa.  Abari mu nzego z’ubuyobozi muri ISAR bose bahawe kopi y’iyi baruwa. Mu gushyira mu bikorwa amabwiriza ya Ndereyehe, Didace Mugemana yashyizeho kandi anahuza ibikorwa by’umutwe w’Interahamwe muri ISAR”.

Igihe izo Nterahamwe zabaga zimaze kwinjizwa, Ndereyehe afatanyije na Captain Ildephonse Nizeyimana na we wakomokaga mu majyaruguru, bateguraga amahugurwa yazo ku mikoreshereze y’imbunda mu ishuri rya ESSO i Butare. Nyuma zoherezwaga i Rubona bagatoza indi mitwe mu mashyamba ya ISAR i Rubona n’i Songa.  Ndereyehe yabonaga ubufasha buvuye ku bajandarume bo mu kigo cya Nyanza cyategekwaga n’undi muhezanguni, Captain Bilikunzira François-Xavier na we wagize uruhare rukomeye muri Jenoside mu mujyi wa Nyanza no mu makomine awukikije.

Dr Bizimana ati “Muri Mata 1994, Ndereyehe yayoboye mu biro bya ISAR inama zitandukanye zo gutegura Jenoside no gushyiraho umugambi wo kurimbura Abatutsi ku buryo nta Mututsi wagombaga kurokoka haba mu bakoraga muri ISAR cyangwa abari bayituriye”. Ngo yatanze imodoka za ISAR ngo zige zitwara abicanyi, anashyiraho ibihembo by’amafaranga ku bari kwigaragaza cyane muri Jenoside. Ubwicanyi bukomeye bwabaye ku itariki 26 Mata 1994, abantu basaga 300 barishwe ku mabwiriza ye.

Ndereyehe  yateye inkunga ikorwa rya Jenoside 

Dr Bizimana avuga ko tariki 25 Gicurasi 1994, muri Jenoside, Kambanda Jean wari Minisitiri w’Intebe yoherereje ba Perefe bose amabwiriza yo gukomeza guhiga Abatutsi n’Abahutu batari bashyigikiye Jenoside.

Mu gushyira mu bikorwa aya mabwiriza, Ndereyehe yandikiye ibaruwa abakozi bose ba ISAR, itegeka buri wese gutanga 20% y’umushahara w’ukwezi kwa Gicurasi 1994  kugira ngo azashyigikire iki gikorwa cyari cyo gushishikariza kwihutisha Jenoside.

Muri iyi baruwa, yanasezeranyije kuzakura ku ngengo y’imari ya ISAR amafaranga miliyoni agenewe guhemba abicanyi.

Ndereyehe yafatwaga na Guverinoma yateguye ikanakora Jenoside nk’intangarugero mu gushishikariza  Jenoside

Aha Dr. Bizimana agira ati «Urugero rwa Ndereyehe mu cyaha cyo gushishikariza  ikorwa rya Jenoside ntirwagarukiye muri ISAR Rubona gusa. Ibikorwa bye byagarukwagaho mu nama zabaga zateguwe na Guverinoma mu rwego rwo gushishikariza abaturage  kwijandika muri Jenoside».

Avuga ko ari muri urwo rwego mu nama yari iyobowe na  Perefe wa Ruhengeri Nsabumugisha Basile ku itariki ya 9 Kamena 1994, yari yitabiriwe na ba Burugumesitiri bose bo muri iyi perefegitura, maze icyo gihe Col. Ntibitura Bonaventure wari ushinzwe Auto-Défense Civile muri Ruhengeri avuga urugero rwiza rwa Ndereyehe Charles asaba ubufasha bw’amafaranga ku ngabo z’abajenosideri. «Ndereyehe, Umuyobozi mukuru wa ISAR, abyumvikanyeho n’inama y’ubutegetsi y’iki kigo, bemeye gutanga umusanzu w’amafaranga wa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda ku buryo umuntu wese uzaka intwaro Inyenzi-Inkotanyi akazana intwaro yayo, azahabwa igihembo cy’amafaranga ibihumbi icumi y’u Rwanda». Ibi byari ugushishikariza mu  ruhame kandi ku buryo butaziguye guhiga no kwica Abatutsi.

Umwe mu myanzuro ikomeye yafatiwe muri iyi nama wari uwo guha lisansi abicanyi  kugira ngo babashe kugera aho ari ho hose bagomba kwica. Ni muri ubwo buryo abicanyi batsembye Abatutsi bo mu Bisesero ku itariki 30 Kamena bari baturutse mu bice bitandukanye birimo Cyangugu, Gisenyi, Ruhengeri na Kibuye.

Yatangiye umushinga wa Jenoside mbere y’uko yoherezwa muri ISAR  

Mbere y’uko yoherezwa muri ISAR, Ndereyehe yayoboraga Umushinga w’Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi muri Gikongoro (PDAG). Icyo gihe yabaye umwe mu bakozi ba Leta bashinze umutwe w’Interahamwe ku Gikongoro, afatanyije na Captain Sebuhura Faustin wari umuyobozi wungirije wa Jandarumori yo ku Gikongoro. Sebuhura yakomokaga muri Komine Mukingo mu Ruhengeri, agace kamwe na Ndereyehe.

Icyo gihe  Ndereyehe yanafatanyije n’abayobozi b’imishinga y’ubuhinzi yakoreraga muri Gikongoro  cyane cyane Pierre Célestin Mutabaruka wari umuyobozi w’umushinga  Crête Zaïre Nil, abayobozi b’inganda z’icyayi za Mata (Denis Kamodoka) na Kitabi (Juvénal Ndabarinze), abayobozi batandukanye muri perefegitura ya Gikongoro barimo Ayurugari Justin wari ukuriye ELECTROGAZ na Celse Semigabo wari Umushinjacyaha wa Repubulika. Bose ubu bakurikiranyweho icyaha cya Jenoside.

Mu Buholandi akomeje umugambi we wa Jenoside 

Ndereyehe yavuye mu Rwanda mu 1994 ubwo Guverinoma y’abicanyi n’ingabo zayo bari bamaze gutsindwa. Ari mu bashinze tariki 3 Mata 1995, ubwo bari impunzi muri Zayire, umutwe wa politiki n’igisirikare w’abahezanguni witwa RDR ushingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside.  Ubu aba mu Buholandi kandi ni umwe mu bayobozi b’ishyaka ry’iterabwoba FDU-INKINGI rishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside.

Dr Bizimana avuga ko mu matangazo menshi ya FDU-INKINGI, Ndereyehe ahakana mu buryo bukomeye Jenoside yakorewe Abatutsi, yigisha abantu kuyihakana akanatesha agaciro kwibuka  Jenoside, ayifata nka « fonds de commerce». cyangwa se urucuruzo.

Mu Buholandi ahuza ibikorwa by’andi matsinda y’abahezanguni b’intagondwa z’Abanyarwanda bahunze bahora banyotewe n’ingengabitekerezo y’ivanguramoko yayoboye u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri ayo matsinda harimo FEDERMO (Fédération des Organisations Rwandaises aux pays Bas), CARP (Collectif des Associations Rwandaises aux PaysBas), RIFDP-NL (Réseau International des Femmes pour la Démocratie et la Paix), DEN HAAG, Pro Justitia, FFDR (Foundation for Freedom and Democracy in Rwanda).

Kuva tariki 20 Mata 2010, Ndereyehe  yashyiriweho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi n’ubutabera bw’u Rwanda. Ari kandi ku rutonde rw’abashakishwa na Polisi Mpuzamahanga. Nyamara ntibimubuza gukomeza mu mutuzo  ibikorwa bye by’icengezamatwara rya gihezanguni  mu Burayi n’ahandi, afatanya n’andi matsinda  nka RNC, FDLR na FDU-INKINGI.

Dr Bizimana akomeza avuga ko hashingiwe ku mwanzuro 2150 (16 Mata 2014) w‘Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro ku Isi usaba ibihugu byose «gukora iperereza ku byabaye, gufata, gukurikirana mu nkiko cyangwa kohereza mu Rwanda, bishyira mu bikorwa inshingano mpuzamahanga ,abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bari ku butaka bwabyo, harimo n’abayobozi b’umutwe wa FDLR» Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside irasaba u Buholandi kuburanisha Charles Ndereyehe Ntahontuye. Haramutse hatabayeho kumuburanisha, ubutabera bw’u Buholandi, bwagombye kohereza Ndereyehe mu Rwanda nk’uko byakozwe kuri Jean Claude Iyamuremye na Jean-Baptiste Mugimba boherejwe mu Rwanda ku wa 12 Ugushyingo 2016.

Dr Bizimana yibutsa ko ubutabera bw’u Buholandi bwamaze gucira urubanza  Joseph Mpambara wakatiwe igifungo cya burundu ku itariki ya 07 Nyakanga 2011 kubera ibyaha yakoreye ku Mugonero muri Jenoside. Na Yvonne Basebya Ntacyobatabara, yaburanishirijwe mu Buholandi ahamwa n’ibyaha yakoreye i Gikondo muri Jenoside ahanishwa igifungo k’imyaka 6 n’amezi 8 ku itariki ya 01  Werurwe 2013.

 

 

TANGA IGITEKEREZO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *