19°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Chess: Ikipe y’u Rwanda igiye kwitabira irushamwa ku buryo bw’ikoranabuhanga

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 29-07-2020 saa 18:25:13
Bamwe mu bakinnyi bagiye guserukira u Rwanda, Uwase Sandrine (ibumoso) na Shimwa Marie Faustine (iburyo)

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wa Chess mu Rwanda “FERWADE” buratangaza ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda igiye kwitabira irushanwa mpuzamahanga muri uyu mukino hifashishijwe ikoranabuhanga “FIDE Online Olympiad 2020”.

Iri rushanwa ubusanzwe riba buri myaka 2 ryagomba kubera mu Burusiya muri Kanama 2020 gusa kubera icyorezo cya COVID-19 hafatwa umwanzuro wo kuryimurira umwaka utaha wa 2021.

Perezida wa FERWADE, Zimurinda Ben Tom yatangarije Imvaho Nshya ko kubera iki cyorezo hafashwe umwanzuro w’uko irushanwa rizaba ariko hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Iri rushanwa bitewe n’ibyiciro bitandukanye ryatangiye tariki 22 Nyakanga rikazasozwa tariki 31 Kanama 2020.  Ikipe y’u Rwanda ikaba iri mu itsinda B mu kiciro cya 4. Irushanwa rikazatangira tariki 31 Nyakanga kugeza 02 Kanama 2020.

Zimurinda asobanura ko iri rushanwa rizitabirwa n’ibihugu byose biri  mu ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa Chess “FIDE” bigera ku 163   aho igihugu kigomba guhagararirwa n’ikipe imwe bitandukanye n’uko byari bimeze mbere aho igihugu cyahagararirwaga n’ikipe ebyiri ni ukuvuga ikipe y’icyiciro  cy’abagabo n’iy’ikiciro cy’abagore.

Perezida wa FERWADE, Zimurinda Ben Tom

Ati: “Ubu rero rero babihurije hamwe ni ikipe imwe izahagararira igihugu ikaba igomba kuba igizwe   n’abagabo n’abagore cyane ko bibanze mu kwimahaza ihame ry’uburinganire.”

Ikipe y’u Rwanda igizwe n’abakinnyi 6 barimo 3 mu bagabo na 3 mu bagore ariko buri wese akagira umusimbura we ubwo bakaba 12 ndetse hakiyongeraho n’uyoboye ikipe ufatwa nka kapiteni.

Abakinnyi bagiye guserukira u Rwanda

Aba bakinnyi ni Nduwayesu Maranatha, Nzabanita Joseph, Munyurangabo Rongin, Twizeyimana Methode, Murara Urwintwari Ian  na Cyubahiro Ben Patrick  mu kiciro cy’abagabo ndetse na Uwase Joselyne (Women Fide Master), Shimwa Marie Faustine, Uwamahoro Christelle (Women Candidate Maste), Ngarambe Anna, Uwase Sandrine na Nzambazamaria Ignacia mu kiciro cy’abagore mu gihe kapiteni ari Niyibizi Alain Patience.

Perezida wa FERWADE, Zimurinda   yagarutse ku buryo iyi kipe yatoranyijwe agira ati: “Twagombaga kwitabira iri rushanwa muri Kanama 2020, mbere rero yo gusubika ibikorwa by’imikino kubera COVID-19  amajonjora yari yaratangiye ageze ku kiciro cya nyuma kugira ngo harebwe abagomba guserukira igihugu, aho byari bigeze rero ni ho twahereye dutoranya aba bakinnyi.”

Ku bijyanye no kwitegura iri rushanwa, Zimurinda avuga ko bigoye kubera ibi bihe ariko bagerageje  guhuriza hamwe abakinnyi  bakabafasha kwitegura.

Ati: “Iri rushanwa rizakinirwa kuri za mudasobwa bisaba ikoranabuhanga rihambaye, ibyo byose ni byo twagiye tugerageza gufasha abakinnyi bacu ku buryo kugeza ubu umuntu yavuga ko bameze neza kandi turabona ko bizatanga umusaruro dukuriije imikino ya gicuti twagiye dukina harimo ibiri twakinnye na Tanzania ndetse n’ikipe ya Namibia.”

Uko irushanwa rizakinwa

Ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda B hamwe  na Kuwait, Qatar, Uganda, Malta, Pakistan, Mozambique, Cyprus, Syria na Namibia.

Tariki 31 Nyakanga 2020, ikipe y’u Rwanda izakina na Syria, Kuwait na Namibia. Tariki 01 Kanama 2020, ikipe y’u Rwanda izakina na Qatar, Uganda na Malta naho tariki 02 Kanama 2020, ikipe y’u Rwanda ikine na Pakistan, Mozambique na Cyprus. Ikipe 3 za mbere zizakomeza mu kiciro cya 3.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.