21°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

CHENO yagaragaje uko Umunsi w’Intwari wizihizwa mu buryo budasanzwe

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL 

Ku ya 01-02-2021 saa 05:47:15

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu wizihizwa tariki ya 1 Gashyantare buri mwaka, Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), rwagaragaje ko umunsi w’intwari wizihizwa mu buryo budasanzwe kubera icyorezo cya COVID-19.

Ibi byagarutsweho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CHENO, Bwana Nkusi Deo, mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya.

Ati: “Umunsi w’Intwari tuzawizihiza ku buryo budasanzwe turi muri gahunda ya Guma mu rugo no mu Karere. Tuzawizihiza mu buryo dukomeza kwirinda icyorezo, twubahiriza amabwiriza duhabwa n’inzego z’ubuzima; ariko umunsi tukawizihiza, tuwuha agaciro ukwiye, kandi turizera ko bizagenda neza”.

Asobanura ko hari ibikorwa byakozwe ku buryo butandukanye n’ubwari bumenyerewe; hakaba hari n’ibindi bidashobora gukorwa mu cyumweru cyahariwe ubutwari kizasoza tariki 31 Mutarama 202, kubera ko bisaba ko abantu begerana bityo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 ntibishoboke.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CHENO avuga ko mu cyumweru cy’ubutwari hakozwe ibiganiro bitandukanye mu bitangazamakuru bikoresha amajwi n’ibikoresha amashusho ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CHENO, Nkusi Deo (Foto Kayitare J.Paul)

Umunsi w’Intwari ubaye hari icyorezo cya COVID-19

Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe rutangaza ko ibihe bikomeye igihugu cyagiye kinyuramo, cyabinyuzemo gitwari, kandi kikabyifatamo neza ndetse ngo kikabikuramo amasomo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CHENO, yagize ati: “Nibaza ko ari igihe kidasanzwe kizatuma dukora ibintu mu buryo budasanzwe ariko kizaduha n’amasomo, uretse n’ibyerekeye umunsi w’intwari no mu buzima busanzwe tuzakuramo amasomo kandi y’ingirakamaro”.

Bimwe mu byo ubuyobozi bukuru bwashyizemo imbaraga cyane, CHENO ivuga ko ari ugukoresha ikoranabuhanga mu bihe bisanzwe no mu bihe bikomeye hari icyo ikoranabuhanga rifasha.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu”. CHENO igaragaza ko uko Abanyarwanda bitwara mu bihe bikomeye, ari nako bakwiye kwitwara muri ibi bihe by’icyorezo, ibyo nabyo ngo ni ibibahesha agaciro.

Ati: “Biradusaba ko twitwara neza, tukubahiriza amabwiriza, tukagira ubutwari, tukihangana kuko bizongera agaciro kacu nk’abaturarwanda”.

Uko CHENO irimo gukorana na Diaspora mu kwizihiza Umunsi w’Intwari

CHENO yagarutse ku mikoranire yayo n’Abanyarwanda batuye mu mahanga. Ivuga ko umunsi w’intwari Abanyarwanda batuye mu mahanga bawugiramo uruhare, urugero ngo ni uko ari bamwe mu bohereje ibihangano mu marushanwa y’imivugo n’indirimbo.

Gukorana n’abanyarwanda batuye mu mahanga mu kwizihiza umunsi w’intwari, CHENO yari isanzwe ibikora inyuze muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ndetse na z’Ambasade z’u Rwanda mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi, kandi n’ubu bizakorwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CHENO ati: “Twohereje inyandiko ngenderwaho nk’imfashanyigisho y’ibiganiro tuzatanga. Uko izo nyandiko zoherejwe hirya no hino mu turere, ninako twazohereje muri z’Ambasade”.

Akomeza agira ati: “Icyo dusaba Abanyarwanda ni ukubereka tuti dore uko umunsi uteye mu Rwanda, dore inyigisho twumva twashingiraho dutanga ibiganiro, namwe aho muri nimurebe ibishoboka mukore ku buryo bigera ku Banyarwanda benshi bashoboka ariko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda akoreshwa mu bihugu, mu mijyi no mu turere murimo kugira ngo na none mwirinde kandi murinde n’abandi”.

Ku Munsi w’Intwari nyir’izina icyo igihugu gishyize imbere ni ubuzima bw’Abanyarwanda nkuko ubuyobozi bwabitangaje.

Igishyizwe imbere ni ukwirinda iki cyorezo, bisobanuye ko ikintu gihuza abantu benshi bakishima bakaganira bakabyina, icyo kitazashoboka ariko hazabaho ubundi buryo abantu bakoresha bakaba bakwishima, bagatarama bakaganira mu miryango iwabo.

CHENO isaba Abanyarwanda kwitabira Umunsi w’Intwari, kwizihiza ubutwari bw’Abanyarwanda, bagafatira urugero ku ntwari z’u Rwanda, kuzirikana ibikorwa byaziranze kugira ngo bifashe abantu gukomeza kwiyubaka, kubaka Igihugu, kubaka iterambere mu bintu byose bizafasha Abanyarwanda muri iki gihe no mu gihe kiri imbere.

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL 

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.