CHAN 2021: Minisitiri Munyangaju yasabye Amavubi kuzitwara neza

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 12-01-2021 saa 17:29:17

Taliki 18-01-2021

Rwanda-Uganda (Douala)

Taliki 22-01-2021

Morocco-Rwanda (Douala)

Taliki 26-01-2021

Rwanda-Togo (Limbe)

Kuri uyu wa Kabiri taliki 12 Mutarama 2021, mbere y’uko ikipe y’u Rwanda “Amavubi” yerekeza muri Cameroun aho igiye kwitabira imikino ya nyuma y’irushanwa ry’Afurika  ry’ibihugu ariko mu bakinnyi bakina imbere mu gihugu “CHAN 2021”,  yasuye  iyi kipe  aho ikorera umwiherero muri La Palisse Hotel i Nyamata  asaba abakinnyi kuzitwara neza  bagahesha ishema igihugu.

Minisitiri Munyangaju yasuye iyi kipe ari kumwe n’Umunyamabanga Uhoraho  muri MINISPORTS, Shema Maboko Didier n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard.

Mu butumwa yageneye abakinnyi ndetse n’abazagenda babaherekeje  yabasabye kuzitwara neza kuko Abanyarwanda bose babategerejeho intsinzi. Yabasabye kuzakinana ishyaka risanzwe riranga Abanyarwanda mu bikorwa byose kugira ngo bazaheshe ishema igihugu.

Minisitiri Muyangaju Aurore Mimosa

Abavuze mu izina ry’ikipe, Umutoza mukuru, Mashami Vincent na Kapiteni w’Amavubi, Tuyisenge Jacques bijeje ko  bagiye biteguye kwitwara neza kuko ibyo bari bakeneye byose babihawe.

Minisitiri Munyangaju yashyikirije kapiteni w’Amavubi, Tuyisenge Jacques  ibendera ry’igihugu nk’ikimenyetso cy’ubutumwa Igihugu kiboherejemo.

Biteganyijwe ko ikipe y’u Rwanda “Amavubi” n’abayiherekeje bazahaguruka mu Rwanda ku munsi w’ejo ku wa Gatatu taliki 13 Mutarama 2021  saa mbiri za mu gitondo (08h00) bakazagera i Douala muri Cameroun saa sita  z’amanywa (12h00).

Ikipe y’u Rwanda izatangira irushanwa ikina na Uganda

Iri rushanwa rya CHAN 2021 biteganyijwe ko rizatangira taliki 16 Mutarama  risozwe taliki 07 Gashyantare 2021. Ikipe  y’u Rwanda iri mu itsinda C hamwe na Uganda, Morocco  na  Togo. Taliki 18 Mutarama 2021 ni bwo ikipe y’u Rwanda  izatangira irushanwa ikina na Uganda, ikurikizeho Morocco taliki 22 Mutarama 2021 isoze ikina na Togo taliki 26 Mutarama 2021.

Iyi ni inshuro ya 4 ikipe y’u Rwanda igiye kwitabira CHAN (2011, 2016, 2018 na 2021). Mu nshuro 3 ziheruka,  iyi kipe y’u Rwanda muri 2011 na 2018 yaviriyemo mu majonjora  naho   muri 2016 ubwo iri rushanwa ryaberaga mu Rwanda  iviramo muri ¼ .

Mu rwego rwo kwitegura CHAN 2021, Amavubi yakinnye imikino ibiri ya gicuti na Congo Brazzaville, umukino umwe izi kipe zanganyije ibitego 2-2 naho undi, Congo Brazzaville itsinda Amavubi igitego 1-0.

Abakinnyi b’Amavubi bazakina  CHAN 2021

Abanyezamu: Kwizera Olivier (Rayon Sports), Kimenyi Yves (Kiyovu), Ndayishimiye Eric “Bakame” (AS Kigali) na Rwabugiri Umar (APR FC).

Myugariro: Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Fitina Omborenga, Imanishimwe Emmanuel, Niyomugabo Claude (APR FC),  Rugwiro Hervé (Rayon Sports), Nsabimana Aimable, Rutanga Eric, Usengimana Faustin (Police FC) na Bayisenge Emery (AS Kigali).

Hagati: Niyonzima Olivier, Manishimwe Djabel, Ruboneka Jean Bosco (APR FC), Ngendahimana Eric (Kiyovu), Twizeyimana Martin Fabrice, Nshuti Dominique Savio (Police FC), Nsabimana Eric na Kalisa Rachid (AS Kigali).

Rutahizamu: Byiringiro Lague, Tuyisenge Jacques, Usengimana Danny (APR FC), Sugira Ernest (Rayon Sports), Iradukunda Bertrand (Gasogi United), Iyabivuze Osée, Mico Justin (Police FC) na Hakizimana Muhadjiri (AS Kigali).

Umutoza mukuru w’Amavubi, Mashami Vincent

Kapiteni w’Amavubi, Tuyisenge Jacques

Abakinnyi b’Amavubi bagezwaho ubutumwa

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

One Comment on “CHAN 2021: Minisitiri Munyangaju yasabye Amavubi kuzitwara neza”

  1. Twifurije abasore bacu kuzatahukana instinzi kandi nubwo mu marushanwa ashize batitwaye neza ariko bazabe MUDAHERANWA

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.