Centrafrique: Umusirikare w’u Rwanda yishwe undi arakomereka

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 13-01-2021 saa 16:15:54

Kuri uyu wa 13 Mutarama 2021, Ubuyobozi bw’Ingabo ziri mu Butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique ( MINUSCA), bwatangaje ko umusirikare w’u Rwanda yaguye mu gitero cyagabwe n’inyeshyamba za 3R/R3 (Return, Reclamation and Rehabilitation/Retour, Réclamation et Réhabilitation) zihurije hamwe na Anti-Balaka, UPC, 3R na MPC , undi umwe agakomereka.

 Ni Umunyarwanda wa kabiri wishwe n’izo nyeshyamba, akaba akurikiye undi waguye mu bitero byazo tariki ya 13 Nyakanga 2020.

Umuvugizi w’uhagarariye Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri Centrafrique, Vladimir Monteiro, yamaganye izo nyeshyamba zikomeje kwibasira abari mu Butumwa bw’amahoro, by’umwihariko umutwe wa Anti-Balaka, UPC, 3R na MPC byihurije hamwe na bamwe mu banyepolitiki bayobowe na François Bozizé, mu kurwanya ubutegetsi buriho.

Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumye nubwo zagabweho igitero zitunguwe, zabashije kwirukana abakigabye.

Vladimir Monteiro yagize ati: “MINUSCA yamaganye yivuye inyuma ibitero byagabwe n’imitwe yitwaje intwaro kuri uyu wa Gatatu mu gitondo mu nkengero z’Umurwa Mukuru wa Bangui. Igitero cyahoshejwe n’ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, zifatanyije n’ingabo za Centrafrique.”

Itangazo ryatangajwe rikomeza rigira riti: “Muri ibyo bitero byari biteguwe, imitwe yitwaje intwaro yibasiye abari mu butumwa bw’amahoro bagiye bashyirwa mu duce twerekeza mu Murwa Mukuru. Abari mu butumwa bw’amahoro birwanyeho ndetse bahabwa n’ubufasha bwa kajugujugu bahita basubiza inyuma izo nyeshyamba.”

Umuryango w’Abibumbye uravuga ko n’inyeshyamba zarashwemo benshi ndetse abandi bagafatwa mpiri, hafatwa n’intwaro zitandukanye.

Itangazo rikomeza rigira riti: “MINUSCA yabuze umwe mu babungabunga amahoro, umwe arakomereka. Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri Centrafrique akaba n’Umuyobozi wa MINUSCA Mankeur Ndiaye yunamiye uwaguye mu butumwa bw’amahoro ndetse anihanganisha umuryango, Ingabo ziri mu butumwa bw’Amahoro ndetse na Guverinoma y’u Rwanda.”

MINUSCA ivuga ko inyeshyamba zizaryozwa urupfu rw’uwo Munyarwanda waguye ku murimo ndetse n’ibindi bikorwa by’iterabwoba n’iby’urugomo izo nyeshyamba zidahwema gukorera abasivili ndetse zinagaba ibitero ku babacungira amahoro.

  • Umusirikare w’u Rwanda waguye mu butumwa bw’amahoro yasezeweho

Ubuyobozi bwa MINUSCA bushimangira ko cyo gitero kigaragaza uburyo inyeshyamba zikomeje kwica nkana amasezerano yasinywe hagati ya Centrafrique n’imitwe 14 y’inyeshyamba yasinywe muri Gashyantare 2019.

Inyeshyamba zongeye gukaza umurego muri icyo gihugu, mu gihe hashize igihe kitageze ku byumweru bibiri hakozwe amatora y’Umukuru w’Igihugu,  yegukanywe na Faustin-Archange Touadéra ugomba kuyobora icyo gihugu muri Manda ya kabiri.

Inyeshyamba zikomeje gutizwa umurindi  na François Bozizé wigeze kuba Perezida, ntizashakaga ko ayo matora aba nubwo Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iziri mu Butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’abashinzwe umutekano muri icyo gihugu, zacunze umutekano w’amatora zikabasha gusubiza inyuma ibyo bitero.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

2 Comments on “Centrafrique: Umusirikare w’u Rwanda yishwe undi arakomereka”

  1. Aba bana b’u Rwanda barazira iki muri Centrafrica? Bararengera izihe mbibi z’ urwababyaye? Nimutubarize Inteko ishinga amategeko!

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.