19°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Centrafrique: Mu byumweru 3 bazabona amazi meza bakesha Polisi y’u Rwanda

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 26-07-2020 saa 07:29:47

Amakuru y’umushinga wa Polisi y’u Rwanda wo kugeza amazi meza ku baturage bo mu Mujyi wa Bangui muri Centrafrique yatangiye kumenyekana mu mpera z’iki cyumweru ubwo ifoto y’abapolisi b’u Rwanda bafukura iriba yakwirakwizwaga ku mbuga nkoranyambaga, 

Iyo foto yazamuye imbamutima za benshi bagaragaza uburyo banezezwa no kubona Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro bakomeza guhangayikishwa n’imibereho myiza y’abo basanze.

Ni umuco Polisi y’u Rwanda yakuye mu Rwanda, ikomeje no gukwiza mu ruhanndo mpuzamahanga aho yuzuza inshingano z’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye.

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Centrafrique (MINUSCA) batangiye guha amazi meza abaturage batuye mu Murwa Mukuru Bangui. Ni umushinga watangiye tariki ya 14 Nyakanga 2020, biteganyijwe ko mu byumweru bitatu uzaba warangiye abaturage batangiye kuvoma ayo mazi.

Ifoto yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, igaragaza abapolisi b’u Rwanda bafukura iriba

Ni umuyoboro w’amazi uzabasha kugaburira abaturage bari mu duce twibasiwe n’ibura ry’amazi turi ahitwa Ngongonon ya Kabiri, Ngongonon ya Kane na Galabadja ya Kane hose ni mu murwa mukuru wa Bangui. Ni umushinga ufite agaciro k’amadorari y’Amerika ibihumbi 50 (US$ 50,000).

Assistant Commissioner of Police (ACP), Safari Uwimana uyoboye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu Murwa Mukuru wa Bangui, yavuze ko mu byumweru bitatu uwo mushinga uzaba wuzuye neza.

ACP Safari akomeza avuga ko iki gikorwa ari kimwe mu bigize inshingano z’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu zijyanye no kurinda abasivili, cyane ko amazi meza akenewe cyane muri ibi bihe Isi yose ihanganye n’icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati: “Zimwe mu nshingano z’intumwa z’Umuryango w’Abibumbye hano muri iki gihugu ni ukurinda abasivili, ariko nanone turi mu bihe Isi yose ihanganye n’icyorezo cya Koronavirusi. Ni yo mpamvu amazi meza akenewe cyane mu gufasha abaturage.”

Itsinda rya mbere ry’abapolisi b’u Rwanda ryatangiye kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro Murwa Mukuru wa Bangui guhera mu mwaka wa 2014. Kuva bagera muri uyu Murwa Mukuru ndetse n’ahandi bakorera muri iki gihugu, abaturage baho barishimira imibanire myiza babanyemo n’abapolisi b’u Rwanda.

Usibye iki gikorwa cyo gutanga amazi meza, mu gihe abapolisi bamaze muri iki gihugu bagiye bageza ku baturage ibikorwa bitandukanye bizamura imibereho myiza yabo, birimo igikorwa cy’umuganda bafatanyamo mu gusukura aho batuye ndetse n’umugi wose muri rusange.

U Rwanda rufite amatsinda abiri muri iki gihugu, buri tsinda rikaba rigizwe n’abapolisi 140. Muri aya matsinda harimo irishinzwe kugarura ituze mu baturage, gukora amarondo, kurinda abaturage bakuwe mu byabo n’intambara ndetse n’imirimo ijyanye no guherekeza abantu n’ibindi bitandukanye.

Hari n’irindi tsinda rishinzwe umutekano wa Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu,kurinda abayobozi bahagarariye Umuryango w’Abibumbye n’abandi bayobozi bakomeye muri Leta y’iki gihugu.

Umuhango wo gutangiza uwo mushinga witabiriwe n’Abayobozi Bakuru muri Centrafrique ndetse n’ubuyobozi bwa MINUSCA

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.