21°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Byinshi kuri Dj Marnaud ukunzwe mu kuvangavanga imiziki

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 13-09-2018 saa 09:52:46

Uzwi mu kuvangavanga imiziki nka Dj Marnaud ubusanzwe yitwa Mugisha Gatera Arnold. Ubwo yagiranaga ikiganiro n’Imvaho Nshya yavuze ko uyu mwuga yawutangiye mu 2015 nyuma y’uko yari yarabanje kuba umubyinnyi mu itsinda rya Sick city.

Dj Marnaud wabanje kuba umubyinnyi

Avuga ko aretse kubyina yagiye kwiga gucuranga mu ishuri ryigisha gucuranga ibikoresho bya muzika bitandukanye ryabarizwaga mu mujyi wa Kigali.

Hadashize igihe kinini uzwi nka Dj Karim ngo yatangiye kumufasha kwiga kumenya uko bavangavanga imiziki atangira kumva arushijeho kubikunda kuva ubwo.

Gutangira kwe uwo mwuga ashimangira ko bitari byoroshye ngo kuko hari aho yavangavangaga imiziki ntibamuhembe ahandi bakamuha ibihumbi 5 by’amafaranga y’u Rwanda bamupfa agasoni bakayarenzaho make.

Kuko byari ibintu yakundaga yavuze ko atigeze acika intege kuko yari azi icyo agamije. Yakomeje gutangaza ko urugendo rwakomeje agaharanira guhanga udushya muri uwo mwuga atangira kuzajya avanga indirimbo avugiramo amagambo mu rwego rwo kugira ngo abantu barusheho kwishima.

Ati “Narakomeje ntangira no kuzajya mvanga imiziki nshyiramo  amagambo mbona abantu babikunda ndakomeza.”

Uretse ibi kandi yavuze ko yakomeje guharanira gushaka imiziki abantu bakunda akayibacurangira.

Muri uko gukomeza urugendo adacitse intege yavuze ko ari nako guhembwa kwe kwakomeje kuzamuka kugera ku rwego yumva yishimiye.

Avanga imiziki akanaririmba

Dj Marnaud uretse kuba avanga imiziki aranaririmba kuko mu minsi yatambutse yakoranye indirimbo n’itsinda rya Active bayita “Bape” yaje gukundwa cyane kugeza n’uyu munsi.

Iyi ndirimbo kandi iri mu ndirimbo zirimo guhatanira ibihembo kuri Radio   Kiss F.M mu irushanwa ryitwa Kiss Summer Awards2018.

Mu minsi iri imbere avuga ko abantu bazakomeza kumva izindi ndirimbo ze azakomeza gukora ngo kandi n’igihe kizagera cyo kuzimurika.

Kuririmba kuri we, avuga ko atari ibintu bishya ngo kuko ubwo  yarimo kubyiruka yajyaga ajya mu nzu zitunganya umuziki z’inshuti ze akagerageza kuririmba.

TANGA IGITEKEREZO

One Comment on “Byinshi kuri Dj Marnaud ukunzwe mu kuvangavanga imiziki”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *