24°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Byinshi ku muraperi Jidenna utegerejwe muri Kigali Jazz Junction

Yanditswe na Ndamyirokoye François

Ku ya 30-10-2019 saa 11:36:06
Icyamamare Jidenna

Jidenna wabaye icyamamare kubera indirimbo zirimo iyitwa  ‘Classic Man’ ndetse na ‘Yoga’ amazina ye ni Jidenna Theodore Mobisson akaba  yaravutse tariki 4 Gicurasi 1985 avukira i Wisconsin Rapids, Wisconsin, kuri Tama Mobisson w’Umunyamerika ndetse na Oliver Mobisson wakomokaga muri Nigeria.

Nubwo yavukiye muri Amerika, yakuriye muri Nigeria ari kumwe na se wari umwarimu muri kaminuza yitwa Enugu State University yo muri Nigeria aho yigishaga ibijyanye na mudasobwa muri iki kigo.

Afite imyaka itandatu, ababyeyi be bafashe ikemezo cyo gusubira muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, maze mu mwaka wa 1995 bimukira i Norwood muri  Massachusetts, bahavuye bajya gutura ahitwa Milton Massachusetts mu 2000.

Se wa Jidenna yitabye Imana muri 2010.

Uyu musore wagaragaraga nk’umwana uzavamo umuhanzi bitewe n’uko yakundaga gusubiramo indirimbo z’abahanzi yakundaga, yaje kujya mu nzu itunganya umuziki maze ahakorera indirimbo ze za mbere hakaba hari  muri 2003.

Uyu muhanzi yahise ajya mu itsinda ry’abaraperi ryitwaga Black Spadez atangira kujya abakorera indirimbo, azibandikira maze bwa mbere ari kumwe na bo basohora  alubumu bayikorera muri  Militon Academy.

Jidenna asoje amashuri yisumbuye, yari yaratoranyijwe kuziga muri imwe muri kaminuza ikomeye ku Isi ya  Havard  yo muri Amerika, ariko uyu musore wari ukiri muto aza kubihagarika  ahitamo kwiga muri Stanford Universty.

Aha yahigiye ibijyanye no gutunganya amajwi ariko akabikorana n’impano ye yo kuririmba ndetse no gutunganya umuziki. Mu 2008 yahawe impamyabumenyi y’ikirenga atangira kwigisha umuziki noneho abikora   nk’umwuga.

Jidenna yahereye muri Los Angeles, Oakland, Brooklyn na  Atlanta mbere y’uko asinya amasezerano y’imikoranire  mu nzu itunganya umuziki ya Janelle Monáe yitwaga Wondaland Records.

Amaze gusinya muri iyi nzu itunganya umuziki, yakoranye n’abandi bahanzi benshi bari bafitanye amasezerano n’iyi   nzu, aho yakoranye na Roman GianArthur, St. Beauty, Deep Cotton ndetse na Janelle Monáe ubwe.

Icyo gihe yakoze indirimbo 5 maze ziza kumufasha kumenyekana  vuba.

Mu  2015, Jidenna yakoze indirimbo “Classic Man” ayikorana na Gian Arthur. Iyo ndirimbo yarakunzwe cyane ndetse inaza ku mwanya wa 49 muri Billboard Chats muri Amerika, mu ndirimbo za R&B ivanze na Hip-Hop.

Ku wa 31 Werurwe 2015, uyu musore yasohoye indi ndirimbo yafatanyijemo na Janelle, yise “Yoga”.

Indirimbo ye Classic Man yashyizwe mu kiciro k’indirimbo nziza zahuriwemo n’umuhanzi urenze umwe, muri Grammy Awards. Muri Kamena muri uwo mwaka wa 2015, uyu muhanzi yayiririmbanye na Monáe mu bihembo bya Bet Awards.

Jidenna yahawe ibihembo bitandukanye harimo n’icyo yahawe mu Gushyingo, mu 2015  cy’umuhanzi  uhiga abandi mu bahanzi bakizamuka. Iki gihembo cyatanzwe   na Soul Train Music Awards.

Mu  2016,  uyu muhanzi yasohoye  indi ndirimbo yise “Chief Don’t Run”.

Mu  2017, yamuritse inzu itunganya umuziki ye ndetse aza kuyigiriramo ibihe byiza  anafasha izindi mpano z’abahanzi  barimo kuzamuka.

Muri uyu mwaka wa 2019, uyu muhanzi akaba yarashyize hanze indirimbo nshya yise  “Sufi Woman” ndetse na  “Tribe” yakoze wenyine, mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga, ndetse na “Sou Sou” aheruka gusohora.

Igitaramo azaririmbamo i Kigali ni icya Kigali Jazz Junction kizaba mu kwezi gutaha.

Umwanditsi:

Ndamyirokoye François

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.