Bweyeye: Mu myaka ibiri amashanyarazi ahageze, ingo zisaga 1400 zamaze kuyahabwa

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 27-10-2020 saa 20:35:20

Muri 2018 ni bwo amashanyarazi yagejejwe mu Murenge  wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi. Uyu  Murenge ukaba uherereye ku mpera z’ishyamba rya Nyungwe, ugahana imbibi n’ishyamba rya Kibira mu Burundi.

Nyuma y’imyaka ibiri amashanyarazi ageze muri uyu Murenge wa Bweyeye, ingo 1465 zingana na 46% zimaze  kugezwaho amashanyarazi  ndetse n’imibare ikaba izakomeza kuzamuka. Uyu murenge muri rusange utuwe n’imiryango 3192.

Francis Kiiza, Umuyobozi w’Ishami rya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) mu Karere ka Rusizi avuga ko imirimo yo kugeza amashanyarazi ku batuye Bweyeye ikomeje ndetse bifuza ko umwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021 nibura abarenga 60% by’abatuye Bweyeye bazaba bafite amashanyarazi.

Yagize ati: “Dufite umuhigo ukomeye ko mbere ya 2024 buri Muturage utuye hano mu karere ka Rusizi azaba afite amashanyarazi. Hano muri Bweyeye tumaze imyaka ibiri gusa tuhagejeje amashanyarazi bikaba byaratinze ahanini bitewe n’imiterere y’uyu Murenge kubera ko kuhageza ibikoresho byari bigoye. Ubu 38% bafite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari naho 8% bafite akomoka ku mirasire y’izuba.”

Abaturage batuye muri uyu Murenge wa Bweyeye bemeza ko amashanyarazi yahinduye ubuzima bwabo.

Bizimana Charles avuga ko ubuzima mbere y’uko babona amashanyarazi bwari bugoye. Yagize ati: “Ubu kuva twabona amashanyarazi serivisi zose turazibona hano hafi, turashima Leta y’u Rwanda yatugejejeho amashanyarazi.”

Akomeza avuga ko ari mu ba mbere bagejejweho amashanyarazi muri uyu Murenge ndetse yahise ayabyaza umusaruro kuko yashinze inzu yo kogosha (Salon de coiffure) imufasha kwiteza imbere akanafasha n’abakenera serivisi zo kwiyogoshesha.

Bizimana Charles ni umwe mu baturage ba mbere bahawe amashanyarazi

Uzayisenga Marie Louise nawe ni umudamu utuye muri uyu Murenge, mu Kagari ka Kiyabo, mu Mudugudu wa Matyazo. Ashima uburyo Umurenge wabo umaze gutera imbere nyuma y’aho baboneye amashanyarazi ndetse akavuga ko byongereye umutekano.

Yagize ati: “Hano twagiraga ikibazo cy’abajura bitwikiraga ijoro mbere y’uko tugezwaho amashanyarazi, ariko kuva twayabona santere yacu irabona hose haba hacaniye, ubujura bwaragabanyutse ndetse n’abagizi ba nabi ntibagipfa kutwisukira, amashanyarazi yatugejeje ku iterambere kuko yagabanyije n’amafaranga twakoreshaga muri peterori cyangwa buji mu rugo kandi n’ibikorwa byinshi by’iterambere turabibona hafi kubera ko dufite amashanyarazi.”

Uzayisenga Marie Louise yemeza ko nyuma yo kubona amashanyarazi byabaruhuye ingendo bakoraga bajya gushakira serivise ahandi

Uzayisenga avuga ko mbere y’uko bagezwaho amashanyarazi byabasabaga kujya gushaka serivisi zikenera amashanyarazi mu Gasarenda mu Karere ka  Nyamagabe bagategesha amafaranga ibihumbi bitatu na magana atanu (3,500) ariko ubu serivisi bakeneraga zose barazibona muri Santere ya Bweyeye.

Imibare igaragazwa na REG kugeza ubu yerekana ko ubu mu Rwanda hose ijanisha ryerekana ko ingo zifite amashanyarazi yaba afatiye ku muyoboro mugari  no  ku mirasire y’izuba zisaga 56,7% ariko hakaba hari gahunda y’uko ingo zose mu Rwanda zizaba zifite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.