24°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Burera:  Hatangijwe umushinga wo gukumira amazi aturuka mu gice k’Ibirunga

Yanditswe na Uwimana Donatha

Ku ya 26-01-2020 saa 12:30:43
Minisitiri Amb. Mujamariya Jeanne d'Arc na Guverineri Gatabazi JMV bashyira ibuye ry' ifatizo ku bikorwa bitangiza Umushinga wo guhangana n' Imyuzure mu gice k' Ibirunga

Mu Murenge wa Rugarama, mu karere Burera mu ntara y’Amajyaruguru habaye igikorwa cyo gutangiza umushinga wo gukumira amazi aturuka mu gice k’Ibirunga agateza ibiza mu baturage, igikorwa cyahujwe n’umuganda usoza Ukwezi kwa Mutarama 2020.

Iki gikorwa kitabiriwe na Minisitiri w’Ibidukikije Amb. Mujawamariya Jeanne d’Arc, na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney n’abandi bayobozi batandukanye. Uyu mushinga uzibanda ku kubakira imyuzi imanukamo amazi, gutera ibiti n’urubingo ku nkengero z’iyo myuzi, n’ibindi.

Mu butumwa Guverineri Gatabazi yatanze, yavuze ko iki gikorwa cyo gutangiza uyu mushinga wo kubakira imyuzi imanukamo amazi kitazibagirana.

Ati: “Iki gikorwa dutangije uyu munsi ntikizibagirana mu mateka mu ntara y’Amajyaruguru kuko aya mazi y’Ibirunga yangizaga ibikorwa remezo, agasenyera abaturage, akanabangiriza imyaka. Turashimira Perezida Paul Kagame wasezeranyije abaturage gukemura iki kibazo none imvugo ikaba ibaye ingiro.”

Ni umushinga uzakorwa mu byiciro bitandukanye aho ku ikubitiro guhera muri uku kwezi kwa Mutarama 2020 uzatunganya imyuzi ya Muhabura-Mbandama, na Nyarubande muri Burera na Muhe-Susa muri Musanze.

Uyu mushinga uzakorera mu Turere twa Musanze na Burera

kuko hagaragaye imyuzure ikomoka ku myuzi ahanini iva mu birunga. Inyigo yakozwe yagaragaje ko hari imyuzi iteye inkeke igera kuri 11 muri Burera n’imyuzi 8 muri Musanze.

Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Mujamariya Jeanne D’Arc yasabye  abaturage kugira uyu mushinga uwabo, kuwubungabunga bitabira kurwanya isuri mu mirima yabo kandi birinda kwangiza ibikorwa remezo bigiye kubakwa mu rwego rwo guhangana n’amazi aturuka mu Birunga.

Yagize ati: “Uyu mushinga twatangije ni uwanyu. Leta y’u Rwanda ishyizemo amafaranga yavuye mu misoro yanyu abaturage. Muzawubungabunge mukumire imyuzure, murwanye isuri mugere ku bukire”.

Yabwiye aba baturage ko uyu mushinga uzaha akazi abaturage benshi bo muri ibi bice bakazabasha kwiteza imbere.

Minisitiri Mujamariyay yakomeje agira ati: “Uyu mushinga uzabaha akazi muri benshi, amafaranga muzahembwa muri aka kazi azabateze imbere. Aha mbonereho no kubibutsa ko mutazongera gukenera kwambuka mujya gushakira akazi mu gihugu gituranyi kuko kari aha iwanyu”.

Yongeyeho ati: “Aya mazi ava mu Birunga yari asanzwe ari ikibazo kuri mwe, ubu rero agiye kuba igisubizo, kuko azajya anabafasha kuvomerera imyaka yanyu mu gihe k’izuba”.

Dr. Mujamariya yabasabye kubyaza umusaruro ukwiye aya mahirwe babonye, bakiteza imbere bakanateza imbere Igihugu.

Umwanditsi:

Uwimana Donatha

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.