19°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Bulldog yakiriye agakiza nyuma y’ibyabaye kuri bagenzi be

Yanditswe na GISUBIZO Gentil M.

Ku ya 23-07-2020 saa 09:44:36
Umuhanzi Ndayishimiye Bertrand “Bulldog” wakiriye agakiza

Umuhanzi Ndayishimiye Bertrand  uzwi nka “Bulldog” yakiriye agakiza nyuma y’ibyabaye kuri bagenzi be bahoze baririmbana mu itsinda ryakoraga injyana ya Rap ryamenyekanye nka “Tough Gangs”.

Ibi yabitangaje nyuma yuko ashyize hanze EP (Extended Play)yise “Byose kuri Jah” igizwe n’indirimbo eshatu zihimbaza Imana arizo “Byose Kuri Jah”,  “Icyoroshye” ndetse n’iyitwa “Ingaruka” aho mu butumwa bwumvikana agaruka ku buzima bushaririye yanyuzemo burimo no gukoresha ibiyobyabwenge byamushyiraga kure y’Imana.

Mu kiganiro n’itangazamakuru uyu muraperi yavuze ko yinjiye mu gakiza nk’umuntu ufite byinshi yanyuzemo, abo bahoranye muri Tough Gangs bagiye bafungwa kubera itabi n’urugomo we akarindwa n’Imana ndetse no guha urugero rwiza abana be.

Ati : “Nabayeho  nywa itabi, urumogi, marijuwana ndetse n’inzoga nyinshi cyane, nkabyuka nahindanye mfite ibikomere ahantu hose, igihe kiragera numva ko ngomba guhindura ubuzima nkaba umuntu mushya.”

Yakomeje avuga ko yarusimbutse mu mpanuka zirenga eshatu nyuma akaza guhitamo kwiyegurira Imana ajya kure y’icyaha n’igisa nacyo mu rwego rwo kubera abana be ikitegererezo kiza ndetse n’urubyiruko n’abandi bakunda ibihangano bye.

Uyu muhanzi ukundwa n’abatari bake ahanini kubera ubutumwa buba bukubiye mu bihangano bye yashimangiye ko agiye kuba umuntu mushya akaba umuhanzi w’ikitegererezo ku bakiri bato n’abandi bumva cyangwa batekereza ko injyana ya Rap ikorwa n’ibirara.

Bulldog kandi yakomoje ku ifungwa rya bagenzi be bahoze baririmbana mu itsinda rya Tough Gangs aho bose bagiye bafungwa kubera imyitwarire idahwitse irimo urugomo no kunywa ibiyobyabwenge ariko we Imana ikagenda imurinda.

Ati : “Nakuze nziko nzaba padiri ariko nza gutandukira, gusa mu mikurire yange numvaga nzakorera Imana igihe cyari kigeze rero ngo ngarukire Imana, narebye ibyagiye biba kuri bagenzi bange hafi ya bose bagiye bafungwa kubera ingeso mbi. Ikindi nanyuze mu madini arimo na Islam, mu bwamamare bwange aho gukorera Imana nijanditse mu bintu bibi cyane nywa ibiyobya bwenge, njya mu bakobwa ariko numvise ko mbigumyemo nanjye Imana yazantangaho urugero.”

Bulldog yaguze Bibiliya mu ntangiriro  z’uyu mwaka atangira kujya ayisoma ayisimbuza ibindi bitabo binyuranye yajyaga asoma kugira ngo arusheho kugirana ubusabane n’Uwiteka.

Bulldog wamenyekanye ku mazina menshi cyane agera kuri 33 yakunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Imfubyi”, “Umunsi w’imperuka”, “Sinema” n’izindi.

Itsinda rya Tough Gangs

Umwanditsi:

GISUBIZO Gentil M.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.