Bugesera: Muri Mwogo basezereye imyumvire yatumaga batitabira Mituweri

Yanditswe na Tumukunde Georgine

Ku ya 08-10-2019 saa 06:04:05
Muhawenimana Mediatrice atanga ubuhamya bw'uko yamenye agaciro ka Mituweri

Abaturage bo mu Murenge Mwogo, mu Karere ka Bugesera baratangaza ko basezereye imyumvire yatumaga batitabira Mituweri; aho bamwe bumvaga  ko kuyijyamo bidahuye n’imyemerere y’amatorero yabo, abandi bakumva ko nta gaciro ifite.

Uwitwa Muhawenimana Mediatrice wo mu Kagari ka Rugunga, yatangaje ko gahunda ya Mituweri igitangira atumvaga akamaro kayo, ariko ngo aho agiriye mu Itorero ry’Abajyanama b’ubuzima kandi akabona abayitabiriye batagorwa no kwivuza, yahise ahindura imyumvire arayitabira.

Yagize ati: “Nange Mituweri bagitangira kuyivuga muri 2004, cyane ko hari imyumvire itari myiza y’amwe mu matorero, sinayihaga agaciro,  nkimara kujya mu Itorero nk’Umujyanama w’ubuzima  nibwo natangiye kumenya Mituweri icyo ari cyo, menya akamaro kayo, ntangira guhindura imyumvire”.

Yakomeje avuga ko hambere byari bigoye ko  abatuye muri Rugunga bitabira Mituweri, ariko ngo nyuma y’aho baboneye ko uwagiye ku kigo nderabuzima kwivuza bimworohera, akivuza ku mafaranga make cyane kubera ko ayifite, byatumye n’abandi bumva ko bagomba kuyijyamo kugira ngo babungabunge ubuzima bwabo, dore ko ari n’akagari kakunze kugaragaramo marariya cyane.

Ati: “Aka kagari kabamo marariya cyane kubera ibishanga, Mituweri yaradufashije cyane; imfu zaragabanutse cyane cyane iz’ababyeyi n’abana”.

Uwingeneye na we agaragaza ko bamenye agaciro ka Mituweri, mu kiganiro n’Imvaho Nshya yagize ati: “…iyo turwaje umwana duhita tugenda bakatuvura nta ndwara imuzahaza, ariko iyo utayifite umwana arembera mu rugo ugatinya kumujyana kwa muganga, akamaro kayo ni uko umuntu yivuriza igihe, agakirira igihe nta ndwara imuzahaza”.

Tuyambaze Clémentine wo mu Kagari ka Bitaba, ati: “Kwishyura Mituweri bituma urugo rugira ubuzima buzira umuze, icyo nasaba abaturage ni ukwishyura Mituweri kuko ari ingenzi, ni nziza, ifatiye abaturage runini.”

Mu bukangurambaga bwa Mituweri buheruka gukorerwa muri uriya murenge,  Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yagaragaje ko bakomeje kwigisha abaturage,  baharanira  ko  n’izindi mbogamizi zigihari zivaho, kugira ngo Akarere kagere ku 100% nk’uko byifuzwa.

Muri zo mbogamizi harimo kuba  hakiri bamwe mu baturage batarumva ko kugira ubwishingizi ari ngombwa mu kwivuza.

Yakomeje agira ati: “Ikindi ni amakimbirane mu muryango ashobora gutuma n’abafite ubushobozi, n’ababyumva batabikora kubera guhimana  hagati  y’umwe n’undi, ikindi ni ubushobozi buke bushobora kubaho kuko imiryango yose nta bwo yeza kimwe, nk’ubu mu Bugesera  hari imiryango yahuye n’izuba ntibashe kweza, ikaba itarabashije kubona ayo mikoro. Ariko turakomeza kwigisha, kubafasha no kubunganira kugira ngo bage muri iyo gahunda y’ubwisungane mu kwivuza”.

Uretse ubukangurambaga bugenda bukorwa hirya no hino mu Gihugu, Leta y’u Rwanda yanashyizeho uburyo butuma abaturage boroherwa no kwinjira muri gahunda y’Ubwisungane mu kwivuza hifashishijwe ikoranabuhanga.

Umuyobozi w’Ishami rya Mituweri mu Kigo k’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) Rulisa Alexis, agaragaza uko iryo koranabuhanga ryahinduye byinshi  muri serivisi za Mituweri agira ati: “Ikoranabuhanga ryafashije abaturage; mbere bamaraga kwishyura bakajya ku kigo nderabuzima kwerekana urupapuro bishyuriyeho, bakahahurira ari benshi bakabyigana kugira ngo babashe kongerera agaciro amakarita. Ikoranabuhanga ibyo byose ryabikuyeho”.

Yakomeje agira ati: “Ntibigisaba ko umuturage ajya ku kigo nderabuzima nta n’ubwo yongeresha agaciro ikarita kubera ko abarengeje imyaka 16 bakoresha indangamuntu kugira ngo bivuze, abari munsi yayo bakoresha amakarita ya Mituweri ya kera  ariko atongererwa agaciro buri mwaka”.

Rulisa avuga ko kuri RSSB byatumye amakuru y’abanyamuryango bayabona neza  kandi bituma hishyura benshi kurushaho kuko mbere ngo hari abaturage batabashaga kwishyura kubera inzira zigoye zakoreshwaga; babanzaga kujya gutonda umurongo kuri SACCO, bakahava bakajya no gutonda kuri Mituweri.

Agaragaza ko ubu aho kwishyurira hiyongereye,  umuntu ashobora kwishyura ari mu rugo akoresheje terefoni igendanwa cyangwa akajya kuri SACCO, bituma na wawundi wabonaga harimo imvune ubungubu abasha kwitabira Mituweri.

Ibi bitanga ikizere ko intego y’uko ubwitabire buzagera ku 100% mu mwaka 2020 izagerwaho nk’uko biteganywa muri Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7.

Rulisa ashishikariza abaturage bataritabira Mituweri guhindura imyumvire kuko iyo barwaye bibagora kwivuza, bisaba ko biyishyurira 100%, utabishoboye akarembera mu rugo, yaba afite indwara zandura akaba yakwanduza abandi.

Ati: “Ni yo mpamvu buri wese agomba gushyiraho ake ntarebe  gusa ko  we afite ubwishingizi bw’indwara ahubwo agakora ku buryo n’umuturanyi agomba kuba afite ubwishingizi kugira ngo narwara ahite yivuza kuko iyo ativuje asigara ari we utera ibibazo bagenzi be kubera ko abanduza”.

Mu bukangurambaga bwakozwe mu Karere ka Bugesera mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri, hagaragajwe ko ubwitabire muri Mituweri buri ku gipimo cya 71%.

Umwanditsi:

Tumukunde Georgine

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.