Bugesera: Gahunda yo konsa  neza yagabanyije ikibazo k’imirire mibi n’igwingira

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 05-08-2020 saa 21:49:32
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Imanishimwe Yvette ashyikiriza umwe mu babyeyi indyo yuzuye

Buri mwaka tariki 01-7 Kanama, u Rwanda rwifatanya n’Isi yose kwizihiza  icyumweru cyahariwe  konsa “World Breastfeeding Week”. Umushinga wa Hinga Weze   wifatanyije  na Porogaramu y’Igihugu Mbonezamikurire y’Abana Bato (NECDP)  n’abandi bafatanyabikorwa kwizihiza iki cyumweru mu turere 10 uyu mushinga ukoreramo.

Mu Karere ka Bugesera iki gikorwa cyabereye ku Kigonderabuzima cya Kamabuye mu murenge wa Kamabuye  tariki 05 Kanama 2020 ahari hateraniye ababyeyi bagera kuri 30 bonsa. Aba babyeyi bongeye kwibutswa ko bagomba konsa abana babo neza  kugira ngo bibarinde kugira ikibazo k’imirire mibi ndetse n’igwingira.

Kuva iyi gahunda y’ubukangurambaga yatangira muri aka Karere ka Bugesera  bigaragara ko byatanze umusaruro  nk’uko na bamwe mu babyeyi babigaragaza.

Musanganyisoni Clarisse utuye mu mudugudu wa Byimana, Akagari ka Kampeka, Umurenge wa Kamabuye yavuze ko kuri ubu  iyo umubyeyi agiye kwipimisha  atangira guhugurwa ku buryo bwo kwita ku mwana akimara gusama kugeza igihe azavukira ndetse n’uburyo  agomba konka kugira ngo bimurinde kudindira mu mikurire.

Yagize ati : “Kubera iyi gahunda  ababyeyi twese  twasobanukiwe uburyo  bwo kwita ku bana bacu  kugira ngo bakure neza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera  wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Imanishimwe Yvette avuga ko iyi gahunda y’ubukangurambaga ndetse no kwigisha ababyeyi konsa neza yatanze umusaruro.

Kuri ubu muri Bugesera hari  abana 200 bafite imirire mibi.  Muri aba 7 bari mu mutuku naho 173 bari mu muhondo.

Visi Meya avuga ko bafatanya n’abandi bafatanyabikorwa mu kuvura ariko bagomba no gukumira  bashishikariza ababyeyi izi gahunda. Agaragaza ko ubu bafite ingo mbonezamikurire z’abana bato  eshatu  kuri buri mudugudu, ibikoni by’imidugudu  ndetse n’abajyanama b’ubuzima  bafasha mu gukangurira ababyeyi kwitabira izi gahunda.

Uyu muyobozi avuga ko ibikorwa by’ubukangurambaga bizakomeza muri uku kwezi kose  nk’uko bisanzwe bikorwa ku bigo nderabuzima 15 biri mu Karere ka Bugesera aho bakomeza no kubwira ababyeyi ko  uretse konsa neza  bagomba no kumenya ko umwana yonka ibyo umubyeyi we yariye bityo bagomba gufata indyo yuzuye igihe bonsa ndetse bakanagenera imfashabere  abana. Ababyeyi kandi basabwe konsa  mu buryo bwiza nta kibarangaje.

Umushinga wa Hinga Weze mu ntego zawo nyamukuru harimo kurwanya imirire mibi no kuzamura imirire y’abagore n’abana. Uhagarariye uyu mushinga mu Karere ka Bugesera,  Kamuzima Phoibe avuga ko  iki  cyumweru cyahariwe ubukangurambanga ku konsa ndetse no gutegura indyo yuzuye bifite aho bihuriye na gahunda  isanzwe ya Hinga Weze. Ati : “Icyo tugambiriye ni ukongerera umuturage w’amikoro makeya ubushobozi, tukamwigisha  gufata neza ibiribwa  ndetse n’umusaruro akawugeza ku isoko bidateje ikibazo nabyo nta kibazo byateza umubiri  hagambiriwe  kuzamura indyo yuzuye y’umwana n’umubyeyi.”

Kamuzima abona ko hari impindukazabaye  kuko nyuma y’ubukangurambaga bakora  binyuze mu matsinda mato y’imirire n’amatsinda manini  bigaragara ko  hari intambwe nziza imaze guterwa  kuko abana bafite ikibazo k’imirire mibi bagenda bagabanuka. Ati : “Ababyeyi bamenye gutegura indyo yuzuye, bafite uturima tw’igikoni abenshi barizagimye bigurira amatungo mato  nk’inkoko n’inkwavu  bituma babasha gutegura indyo yuzuye.”

Hinga Weze ni umushinga w’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID) watanze inkunga ingana na miriyoni 32.6 z’amadorari  y’Amerika  akaba asaga miriyari 31 z’amafaranga y’u Rwanda mu rwego  kongera umusaruro urambye ku bahinzi borozi bato  barenga ibihumbo 530, kuzamura imirire y’abagore n’abana no kongera imbaraga z’ubuhinzi n’ibiribwa mu  bihe by’imihindagurikire y’ikirere.  Iyi gahunda y’imyaka 5 (2017-2022) ikaba ikorerwa mu turere 10 ari two   Bugesera, Ngoma, Gatsibo, Kayonza, Nyamagabe, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Ngororero  na Nyabihu.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.