24°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Bugesera: Abatuye Mayange bagaragaje ko igikorwa cyo kuhira kizatuma umusaruro wiyongera

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 04-07-2020 saa 10:31:04
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Umwali Angelique ubwo yatangizaga igikorwa cyo kuhira imyaka

Ku bufatanye bw’umushinga Hinga Weze n’akarere ka Bugesera abaturage batuye mu Murenge wa Mayange, mu mudugudu wa Rwarusaku bubakiwe uburyo buzabafasha kuhira imyaka hifashishijwe imirasire y’izuba.

Abaturage bubakiwe iki gikorwa kiri ku nkengero z’ikiyaga cya Cyohoha  bagaragaje ko bigiye kubafasha guhinga ibihembwe by’ihinga byose kandi bizatuma umusaruro wiyongera.

Iki gikorwa cyatashywe tariki 03 Nyakanga 2020, ni icyuzi cy’amazi cya metero kube 500, imiyoboro ndetse n’uburyo bw’imirasire bukoresha imashini ifasha mu guzamura amazi no gutuma  igikorwa cyo kuhira kigenda neza. Iki gikorwa kikaba cyaratwaye asaga miriyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kuri iki gice cya Rwarusaku hakorera Koperative y’abahinzi “Abakoranamurava” igizwe n’abahinzi basaga 73.

Nyirabagwiza Josiane, umwe mu bagize  iyi koperative aganira n’Imvaho Nshya yatangaje ko iki gikorwa bari bagitegeje igihe kirekire ariko ubu bagiye kujya bahinga  igihe cyose kuko mu gihe k’izuba bitabakundiraga.

Ndaberetse Daniel ukuriye komite ngenzuzi y’iyi koperative nawe akaba ari umuhinzi yavuze ko byajyaga bibavuna cyane ariko aya mahirwe babonye bagiye kuyakoresha neza umusaruro wabo ukazikuba kabiri. Ati : “Tugiye kubona umusaruro  twihaze tunasagurire amasoko.”

Muri iyi koperative bavuga ko muri gahunda bazajya bahinga ibyo bumvikanyeho. Aba bahinzi bazakoresha hegitari 10 aho  bateganya guhinga urusenda, imiteja, intoryi, inyanya  na Puwavuro n’ibindi bitandukanye.

Umuhoza Sylivie, ukorera mu mushinga Hinga Weze akaba akurikiranira hafi ibikorwa  byo kuri iki gice cya  Rwarusaku yavuze ko  arimo gufatanya n’abaturage muri iyi minsi abereka uko  ibi bikoresho byo kuhira imyaka yabo babikoresha  ndetse n’uburyo babanza gutegura imirima yabo kugira ngo  imyaka bazayishyiremo ubutaka bumeze neza.

Yavuze ko iyi gahunda igamije gufasha abaturage mu buryo bwo kuhira imyaka  kugira ngo babashe guhinga ibihembwe by’ihinga byose  mu gihe bahingaga ibihembwe bibiri gusa (A  na B). Yagize ati : “Guhera muri Gicurasi  kugeza muri Nzeri ntabwo babashaga guhinga kubera nta  mvura iba igwa  ariko ubu kubera iki gikorwa  gihari bazahinga.”

Mu gufasha aba bahinzi, Umuhoza yavuze ko bazumvikana ku bihingwa bashaka  hanyuma bagashakirwa imbuto nziza  nyuma bakazishyura bamaze gusarura gusa ibijyanye n’inyongeramusaruro n’imiti ari bo babyishakira gusa banashakiwe umushoramari uzagura umusaruro wabo.

Ukuriye umushinga Hinga Weze mu Ntara y’Uburasirazuba, Kiiza David yasabye abaturage bahawe iki gikorwa  bakigira  icyabo kugira ngo kizababyarire umusaruro. Yabasabye kandi kubyitaho  kugira ngo bizabafashe mu gihe kirekire.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera  wungirije  ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Umwali Angelique yavuze ko igi gikorwa  ari ikintu gikomeye ku karere gakunzwe kurangwamo amapfa. Ati : “Ni igisubizo ku baturage bacu kandi ni igisubizo cyo guca inzara.”

Yashimiye kandi imbaraga Leta y’u Rwanda ishyiramo ndetse n’abafatanyabikorwa nk’aba. Ati : “Turizera neza  ko uretse no kwihaza mu biribwa ku baturage bacu bizanabongerera ubushobozi mu buryo bw’amafaranga no kwizigama ndetse binahindure imibereho yabo  muri rusange.”

Uyu muyobozi avuga ko muri Bugesera hari ibiyaga byinshi ko batari bagera ku ntego bifuza y’ubuso bwuhirwa kuko ubu bafite hegitari  ibihumbi 2 kandi  zikaba zikiri nke  aho avuga ko bagikineye  kubishyiramo  imbaraga kugira ngo ubuso bwiyongere bitume n’umusaruro w’akarere wiyongera kuko ubusanzwe Bugesera ari  akarere kera.

Higa Weze  ni umushinga watangijwe mu Rwanda  ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID) mu gihe cy’imyaka 5 (2017-2022)  ukaba ugamije kuzamura mu buryo burambye umusaruro w’abahinzi n’aborozi bato, kuzamura imirire y’abagore n’abana no kongera imbaraga z’ubuhinzi n’ibiribwa mu Rwanda mu bihe by’imihindagurikire y’ikirere.

Kugeza mu 2022, umushinga uzaba umaze kugirira akamaro abahinzi n’aborozi barenga ibihumbi 700 mu turere 10 uyu mushinga ukoreramo  ari two Bugesera, Gatsibo, Kayonza na Ngoma (Iburasirazuba), Karongi, Ngororero, Nyabihu, Nyamasheke na Rutsiro (Iburengerazuba) na Nyamagabe (Amajyepfo).

Muri utu turere 4 tw’intara y’u Burasirazuba intego ni uko mu myaka 5 bazaba bamaze gufasha mu kuhira byibura kuri hegitari 300   ibikorwa bikagera ku bahinzi byibura 1,200.

Kugeza ubu  hamaze kubakwa ibikorwa byo kuhira imyaka mu bice bitandukanye birimo Nyarugenge (Bugesera) kuri hegitari 10, Rukumberi (Ngoma) kuri hegitari 10, Ndego (Kayonza) kuri hegitari 20 na Kiramuruzi (Gatsibo) kuri hegitari 10.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.