27°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Bugesera: Abaturage begerejwe icyumba kibaha amakuru kuri Coronavirus

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 23-03-2020 saa 22:05:35

Abaturage basaga ibihumbi 400 batuye imirenge 15 igize Akarere ka Bugesera barishimira icyumba  begerejwe cyiswe “Command Post” kibafasha kubona amakuru yihariye ku cyorezo cya Coronavirus,  maze hagafatwa ingamba zo kwirinda hakiri kare.

 Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yabwiye Imvaho Nshya ko icyo cyumba ari igitekerezo bagize nk’ubuyobozi muri ibi bihe bidasanzwe aho abaturage bahamagara itsinda rigizwe n’inzego zitandukanye zikorera muri icyo cyumba, ku birebana n’imiterere y’indwara ya COVID-19 (iterwa na Coronavirus), uburyo bamerewe, bakagirwa inama y’icyo bakora byihutirwa, mu rwego rwo kwirinda, ndetse no kurinda abandi.
Akomeza agira ati, “Iyi Command Post twatangije mu Karere, ni icyumba ntangamakuru  kirimo ikoranabuhanga rigizwe na terefone itishyurwa, aho abaturage bahamagara batubwira ibyerekeranye n’icyorezo cya coronavirus, niba hari uwaketswe akagirwa inama yo kwegera umujyanama w’ubuzima hafi aho, cyangwa se akagirwa inama yo guhita ajya kwa muganga bakamufasha aho bishoboka.”
Umwe mu baturage bo mu Murenge wa Kamabuye mu Karere ka Bugesera,  Uwihoyiki Issa, asanga icyumba bashyiriweho n’ubuyobozi  cyaziye igihe, kuko ariho bahera basangira n’inzego amakuru agezweho ku matangazo, ndetse n’amabwiriza mashya ku cyorezo cy’iyi ndwara hakiri kare, bafatanya no kwirinda  imico itandukanye yabaye karande mu banyarwanda, nk’iyo gusuhuzanya, bahana ibiganza, kuramukanya niyindi.
Ati, “Amakuru mashya yose tumenya binyuze muri kiriya cyuma turakora ibishoboka mu kuyubahiriza, kuko biri mu nyungu za twese  nk’abaturage, kuko iyo icyorezo nk’iki cyaje, ntikirobanura.”
Akarere ka Bugesera katangije icyo cyumba ntangamakuru  cyiswe Command Post, kagizwe n’imirenge 15, utugari 72, n imidugudu 581  kakaba gatuwe n’abaturage ibihumbi 440.000 basaga, n’icyumba gisangiwe n’abakozi bagera kuri 19 barimo inzego z’umutekano, z’ubuzima, n’iz’ubuyobozi bw’akarere  kandi bose bakaba barahawe amahugurwa yihariye  uburyo bakwitwara muri ibi bihe bidasanzwe.
Ingamba nshya barazubahiriza.
Ku birebana n’ingamba nshya ziherutse gutangazwa  n’inzego z’ubuyobozi hagamijwe kwirinda ko ikibazo cya coronavirus cyakomeza gufata iyindi ntera,  Meya w’Akarere ka Bugesera  avuga ko kugeza ubu,  gufasha ku ishyirwa mu bikorwa ry’izo ngamba ari byo  ubuyobozi bw’akarere ku bufatanye n’izindi nzego barimo, nubwo utubazo tutabura.
Ati “Ishyirwa mu bikorwa kuri izo ngamba nshya, ni byo turimo nk’ubuyobozi, nubwo utubazo tutabura, urugero nk’abaturage ubona baba bashaka gusurana, kugenda mu mihanda  harimo n’abitwaza impamvu zimwe harimo n’izakazi, bakomeza guhanyanyaza kandi amabwiriza yatanzwe asobanutse n’izindi.

Umwanditsi:

Twagira Wilson

2 Comments on “Bugesera: Abaturage begerejwe icyumba kibaha amakuru kuri Coronavirus”

  1. Izi ngamba zatanzwe murwego rw’igihugu zikwiye Yuki tiki as rwose ndetse nibyo akarere ka Bugesera kakoze ko gushyiraho umurongo watangirwaho amakuru kimwe n’inama kubirebana na covid 19 nabyo ni ingenzi.
    Gusa muri iyi nkuru harimo ikiburamo: “Ntabwo twahawe number z’iyi telephone ihamagarwaho”!

    Turabashimiye murakoze!

  2. Izi ngamba zatanzwe murwego rw’igihugu zikwiye gukurikizwa rwose ndetse nibyo akarere ka Bugesera kakoze ko gushyiraho umurongo watangirwaho amakuru kimwe n’inama kubirebana na covid 19 nabyo ni ingenzi. Gusa muri iyi nkuru harimo ikiburamo: “Ntabwo twahawe number z’iyi telephone ihamagarwaho”! Turabashimiye murakoze!

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.