17°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda
Emmanuel Ntaganda, Umuyobozi wa BDGEL ibumoso ahererekanya amasezerano y'inguzanyo n'Umuyobozi wa BRD, Rutabana Eric

BRD yasinye amasezerano y’inguzanyo azakoreshwa mu buhinzi no kubaka amacumbi

Yanditswe na UWAYISABA FRANCINE

Ku ya 01-09-2018 saa 09:05:21

Banki  y’Igihugu itsura amajyambere BRD, yasinyanye amasezerano na Banki  y’amajyambere  y’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari BDEGL  y’ inguzanyo ingana na  miliyoni 5 z’ amadolari y’Amerika azakoreshwa mu bikorwa biteza imbere igihugu birimo ubuhinzi n’ubworozi no kubaka amacumbi.

Emmanuel Ntaganda, Umuyobozi wa BDGEL ibumoso ahererekanya amasezerano y’inguzanyo n’Umuyobozi wa BRD, Rutabana Eric

Umuyobozi Mukuru wa BRD, Eric Rutabana, yavuze ko iyi nguzanyo basinye izakoreshwa mu bikorwa basanzwe bakora. Ati ”Bimwe mu bikorwa tuzakora ni ibijyanye n’iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu gihugu. Ikindi twifuza ni ibijyanye n’amacumbi aciriritse afasha igice kinini cy’Abanyarwanda kidafite amacumbi”.

Rutabana kandi avuga ko iyi ari inguzanyo ya gatatu BRD ihawe na BDEGL, uyu mubano umaze imyaka 3 ukaba ukubiyemo inguzanyo ingana na miliyoni 16 z’amadolari y’Amerika ikishyurwa ku nyungu y’5%. Ati ”Inguzanyo ya mbere yo muri 2015 yari miliyoni 3 z’amadolari y’Amerika, iya kabiri yo muri 2016 yari miliyoni 5 z’amadolari, ubu ngubu na none tukaba tubonye indi nguzanyo ingana na miliyoni 5 z’amadolari y’Amerika ishobora kwiyongera kugeza kuri miliyoni 10 z’amadolari y’Amerika”.

Umuyobozi  Mukuru muri BDEGL,  Emmanuel  Ntaganda, yavuze ko  bishimira cyane imikoranire yabo na BRD. Ati ”Guverinoma y’u Rwanda ikorana imbaraga cyane mu guteza imbere ibikorwa bya BDEGL.  Ni ishema kuri twe rero gukorana na BRD, kuko icungamari ry’u Rwanda  rigenda neza kandi rifite ikerekezo.

Ikindi kandi iyo dukoze igenzura, dusanga BRD ikoresha neza inguzanyo tubaha kuko bayikoresha imishinga itandukanye bakatugerera ku baturage aho twe tutabasha guhita twigerera, bakaba aba mbere mu kubahiriza amasezerano tugirana ugereranyije n’ibindi bihugu, kuko kuva twakorana nta kibazo turagirana na bo, bishyura neza kandi bakayatugezaho mbere y’igihe twasezeranye, ibi bigaha isura nziza igihugu cy’u Rwanda”.

Rutabana yavuze ko kandi iyi nguzanyo izishyurwa mu gihe k’imyaka 5 ishobora kongerwa kugeza ku myaka 10, nk’ uko na none inguzanyo ishobora kwiyongera kuva kuri miriyoni 5 kugera ku 10 z’amadolari y’Amerika.

 

TANGA IGITEKEREZO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *