Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

BK, Yego Innovision na Rwanda Motor batangije gahunda yo gufasha  abashoferi kubona imodoka nshya

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 29-07-2020 saa 11:17:49
Abashoferi ubwo bashyikirizwaga imodoka

Ku bufatanye  bwa Banki ya Kigali  (BK), Yego Innovision Ltd ndetse na Rwanda Motor bashyikirije imodoka nshya zivuye mu ruganda abashoferi batatu basanzwe bakora  akazi ko gutwara abagenzi, akaba ari ubwa mbere abakora uyu mwuga batunze imodoka itarakoreshejwe.

Uyu muhango wabereye ku kicaro cya BK, tariki 28 Nyakanga 2020. Iki gikorwa cyabaye ku bufatanye na BK yatanze inguzanyo, Yego Innovision Ltd  yafashije  mu kumenyekanisha uko abashoferi bakora ndetse na Rwanda Motor yatanze imodoka.

Aba bashoferi bahawe imodoka zo mu bwoko  bwa “Suzuki Ertiga” ku nguzanyo  ingana na  miriyoni zisaga 16 bakazayishyura mu myaka 6.

Umuyobozi wa BK, Dr. Karusisi Diane yavuze ko iki gikorwa kerekana ko BK n’abafatanyabikorwa bayo  nka Yego Innovision Ltd  na Rwanda Motor bashobora gushyira mu muhanda “Taxi Voiture” nshya zitarakoreshwa  (0 km).

Yakomeje avuga ko mu Rwanda ubu imodoka zikoreshwa muri uyu mwuga zifite imyaka 20 kuzamura kandi ko bidatanga isura nziza  ndetse n’abakora uyu mwuga wo gutwara abantu bikabahenda. Yagize ati: “Iyo umuntu afite imodoka ishaje ikoresha amavuta  nabi, ihora igira ibibazo akayitangaho amafaranga mu kuyikoresha ariko iyo umuntu afite imodoka nshya gutya nta kibazo agira.”

Umuyobozi wa BK, Dr. Karusisi Diane

Umuyobozi wa BK avuga ko bashaka guhindura uburyo bwo gutwara abantu   ku buryo buri wese  azajya atega “Taxi Voiture”  akumva ko abonye serivisi nziza  kandi mu modoka nziza. Ati: “Twizera ko  ibintu byose bishoboka twese dufatanyije, dufite imyumvire myiza kandi  dukurikije gahunda za Leta tubona ko bishoboka wenda  mu minsi iri imbere mu Rwanda twaba dufite imodoka nka 500 nshya zikora mu mugi.”

Kugira ngo aba bashoferi bahawe imodoka batoranywe hifashishijwe amakuru ya Yego Innovision Ltd ku buryo binjiza, ubuyobozi bwa BK bukaba nta mpungenge bubafiteho kuko bizeye ko bazazishyura neza. Dr Karusisi ati : “ Izi modoka ni zo ngwate kuko ari nshyashya gusa kubera imikorere y’aba bashoferi turizera ko bazazishyura.”

Yakomeje avuga ko ubu bakoranye na Rwanda Motor ariko biteguye no gukorana n’abandi bazana imodoka nshya, anashishikariza abandi bashoferi kurebera kuri aba bakegera  BK n’aba  bafatanyabikorwa na bo bakabasha kubona imodoka nshya.

Iyi gahunda yo gukoresha imodoka nshya  mu gutwara abantu  biri muri  Politiki ya Leta  iteganya uburyo bwo gusimbuza imodoka zishaje hakagenda haza inshya.

Umuyobozi mu Rwego Ngenzuramikorere (RURA) ushinzwe gutanga impushya, Muvunyi Deo yashimye iyi ntambwe nziza yatewe, agaragaza ko iganisha mu kerekezo cya Leta y’u Rwanda.

Yagarutse ku kamaro k’imodoka nshya ko kuba nta bibazo iteza nyirayo. Muvunyi yasabye ko ubufatanye nk’ubu bwakomeza no mu bindi  byiciro by’abatwara abantu kuko  kuri ubu Taxi Voiture zitwara 3% by’abagenzi  bose bagenda mu Rwanda, Moto zigatwara 13% na ho  za bisi zigatwara 84%.

Muvunyi Deo, Umuyobozi mu Rwego Ngenzuramikorere (RURA) ushinzwe gutanga impushya

Muvunyi Deo  avuga ko kugira ngo bizashoboke bisaba imyitwarire myiza cyane cyane ku bashoferi kuko  ibi ari ishoramari . Aha yagarutse ku myitwarire y’abashoferi rimwe usanga badakurikiza amabwiriza yo gukoresha  mubazi kandi ari ho ba bafatanyabikorwa bakura amakuru kugira ngo bagure ubufatanye.

Umuyobozi wa Yego Innovision Ltd, Karanvir Singh yatangaje ko yishimiye iki gikorwa kuko ku bwe ari nk’inzozi zibaye impamo. Yavuze ko akigera mu Rwanda yabonye Kigali ari umugi mwiza ariko abona abatwara Taxi Voiture bakoresha imodoka zishaje.

Umuyobozi wa Yego Innovision Ltd, Karanvir Singh

Ati : “Ntangiye gukorana na bo nababajije impamvu batagura imodoka nshya bambwira ko bidashoboka kuko zihenze. Nababwiye ko barebye neza amafaranga binjiza bakoresheje mubazi  bishoboka ko bagura imodoka nshya.”

Iyo uguze imodoka nshya ntigorana nk’imodoka ishaje kuko amavuta ikoresha, kuyijyana mu igaraje n’ibindi, ku modoka ishaje  biragora.

Yanick Camerman, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Motor Ltd na we yishimiye iki gikorwa  agaragaza ko biteguye gukomeza ubufatanye  ku buryo mu myaka iri imbere Abanyarwanda benshi bazabasha gutunga imodoka nshya. Yijeje  abashoferi bahawe imodoka ko bazakomeza kubafasha cyane cyane mu gihe iyi modoka yaba yagize ikibazo aho kujya kuyikoresha ahandi hatizewe neza.

Yanick Camerman, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Motor Ltd

Umwe mu bashoferi bashyikirijwe imodoka, Fikiri Papias  yavuze ko amaze imyaka 12 akora aka kazi ariko atari yarigeze atekereza ko yagura imodoka nshya. Yavuze ko  bashimira Leta y’u Rwanda yashyizeho umurongo mwiza wo guteza buri Munyarwanda wese imbere.

Yanashimiye kandi Yego Innovision Ltd yabafashije ikabahuza na BK ubu bakaba babaye abashoferi ba mbere bagiye gutwara imodoka nshya (0 km).

Fikiri Papias, umwe mu bashoferi bashyikirijwe imodoka

Yagize ati : “Turashimira BK  yaduhaye inguzanyo ubu tukaba twanditse amateka mu batarwa Taxi Voiture ko  tugiye gutwara imodoka nshya aho bizatuma tunoza umurimo wacu neza tunahesha igihugu ishema.”

Fikiri akomeza ashishikariza abashoferi bagenzi be batari bagera kuri uru rwego ko nta rindi banga ahubwo ari ugukora neza bakoresha mubazi kuko ari yo itanga amakuru bakabasha kugirirwa ikizere na  Banki ya Kigali yabahaye izi modoka.

Kugira ngo aba bashoferi baboneke ni uko harebwe abakoresha neza mubazi  bakagirwa inama ko uburyo bakora bushobora kubafasha  kwigurira imodoka nshya, ababyemeye Yego Innovision Ltd ibahuza na BK kugira ngo bahabwe inguzanyo.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

One Comment on “BK, Yego Innovision na Rwanda Motor batangije gahunda yo gufasha  abashoferi kubona imodoka nshya”

  1. Bk turabemera muri bank y’ikitegererezo
    muzarebe nabandi muyindi myuga mutengamaza maze turusheho kwiyubakira Urwanda twifuza

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.