20°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

BK Plc igiye guhemba umunyamahirwe imodoka ya Mahindra KUV100 NXT

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 01-03-2021 saa 11:49:37

Abanyamahirwe batandukanye bamaze amezi arenga abiri begukana ibihembo bitandukanye bitangwa na Banki ya Kigali muri Poromosiyo yiswe “Mu Munyenga na MasterCard”.

Poromosiyo yatangiye tariki ya 14 Ukuboza 2020, kuri ubu ikaba igeze ku cyiciro cya nyuma. Iminsi yo gusoza poromosiyo irabarirwa ku ntoki ubwo abakiliya bazakomeza gukoresha amakarita yabo bakagira amahirwe yo kujya muri iyi poromosiyo kugera tariki ya 5 Werurwe 2021. Nyuma yaho, umwe mu bahatanye azegukana imodoka yo mu bwoko bwa Mahindra KUV100 NXT nk’igihembo nyamukuru.

Uhatanira ibihembo asabwa kuba ari umukiriya wa BK kandi agakoresha ikarita ya BK Mastercard ahaha ibintu bifite agaciro k’amafaranga nibura ibihumbi makumyabiri na bitanu (Frw 25,000), ubwo akaba yinjiye mu mubare w’abahabwa ibihembo bitandukanye bikubiyemo amakarita yo guhaha, gusubizwa amafaranga kuri konti, mudasobwa, moto ndetse n’igihembo nyamukuru cy’imodoka nshya iri mu bwoko bwa Mahindra KUV 100 NXT.

Banki ya Kigali ikaba ikangurira abakiliya bayo gukomeza gukoresha amakarita yabo ya Mastercard mu gihe bishyura bakoresheje POS cyangwa bahaha kuri interineti, mbere y’uko iyi poromosiyo irangira.

Bamwe mu bakoresheje amakarita yabo bamaze gufata ibihembo bitandukanye birimo moto zimaze gutangwa ari eshatu, mudasobwa zigendanwa (Laptops) zimaze gutangwa ari umunani, amakarita yo guhaha 80 afite agaciro ka miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda n’ibihembo by’ amafaranga asubizwa kuri konti z’abakiliya angana na miliyoni 3 n’ibihumbi 300 yahawe abantu 60.

Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali buratangaza ko mu gihe hagitegerejwe igihembo nyamukuru, buri wese ashobora kugerageza amahirwe ye, cyane ko byoroshye kuba yasekera buri wese winjiye muri iyo poromosiyo igamije guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri serivisi z’imari.

Uwimana Huguette usanzwe akora ubucuruzi na Nkuranga John Baptist w’umuganga begukanye ibihembo bya moto

Ku wa Gatandatu tariki ya 27 Gashyantare 2021, ni bwo bamwe mu banyamahirwe babiri begukanye moto ebyiri nshyashya muri ubwo bukangurambaga. Abahembwe kuri uwo munsi ni Uwimana Huguette usanzwe akora ubucuruzi hamwe na Nkuranga John Baptist ukora umwuga w’ubuganga.

Nkuranga yagize ati: “Nkoresha ikarita ya MasterCard bisanzwe, ntabwo nigeze menya ko tombola irimo gukorwa. Nagiye kumva numva umuntu arampamagaye arambwira ati watsindiye moto, ndamubwira nti wibeshye nta tombola ndimo. Nari ndi mu kazi nitaba ngira ngo ni iby’akazi ndimo…”

Nubwo yagize impungenge ko ashobora kuba yahamagawe n’abatekamutwe, yatunguwe no guhamagarwa muri BK bamubwiza ukuri ko ari mu banyamahirwe batsindiye moto. Nkuranga akaba yishimiye igihembo yahawe na Banki ya Kigali, nk’ishimwe ryo gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu kwishyura.

Uwimana amaze gushyikirizwa moto yatsindiye, yashimiye Banki ya Kigali ashimangira ko ari Banki nziza kandi ihorana serivisi zizira amakemwa, akangurira abakiliya bayo kurushaho gukoresha neza amakarita ya Mastecard mu guhaha kuri internet cyangwa bakoresheje imashini za POS.

Ati: “Umunsi umwe nagiye muri BK ngiye kubitsa amafaranga menya ko hariho poromosiyo, nshyira imbaraga mu kuba nkoresha ikarita, nshyiraho amafaranga nkoresha mpaha, nkomeza gukoresha ikarita yanjye mu kwishyura ibintu byinshi.”

Yakomeje ashimangira ko poromosiyo ikomeje asaba abakomeje gukoresha amakarita ya Banki ya Kigali, kudacika intege, ahubwo bakarushaho gukoresha iryo koranabuhanga muri serivisi z’imari.

Byukusenge Tharcissie ushinzwe serivisi z’amakarita muri BK Plc yashimiye abakiliya ba Banki ya Kigali bakomeje kugaragaza umurava mu gukoresha ikarita ya Mastercard, n’abakomeje kugaragaza ubushake bwo kuzitunga.

Yagize ati: “Izo karita ziratangwa ku mashami yose ya Banki ya Kigali, kandi itangwa ako kanya. N’uyu munsi niba udafite ikarita ya MasterCard ushobora kujya ku ishami rikwegereye, ugasaba ikarita ya Mastercard ukarara uyibonye kandi ukarara unayikoresheje bityo ukagira amahirwe yo guhita uninjira muri poromosiyo ya Mu Munyenga na Mastercard”.

Yashimagiye ko bitakiri inzozi, umunyamahirwe wa nyuma yitezwe kwegukana imodoka igezweho mu minsi mike iri imbere, ati: “Turi mu cyiciro cya nyuma cya poromosiyo. Turakangurira abakiliya bacu bose bafite amakarita ya Mastercard kugerageza amahirwe yabo yo gutsindira imodoka.”

Yasabye abatari babona amakarita ya Mastercard kuyasaba kuko uburyo bwo kuyabona bworohejwe cyane.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.