Biteganyijwe ko umwaka w’amashuri utaha uzatangira ku ya 20 Nzeri

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 17-01-2021 saa 08:42:41
Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo wa REB, Dr. Sebaganwa Alphonse

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa REB, Dr. Sebaganwa Alphonse yavuze ko uyu mwaka w’amashuri uzarangira muri Nzeri 2021, noneho utaha nawo ugatangira muri uko kwezi n’ubundi.

Kuba abatangiye kwiga mbere bazasoza amasomo mu kwa karindwi, abo mu cyiciro cy’amashuri y’inshuke n’abanza kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa gatatu bo bazasoza amasomo ku itariki ya 03 Nzeri 2021. Hatagize igihinduka umwaka utaha w’amashuri uzatangirira icyarimwe ku itariki ya 20 Nzeri 2021.

Yagize ati: Abanyeshuri bazarangiza uyu mwaka muri Nzeri 2021, bagire ibyumweru bibiri umwaka wundi utangire. Turifuza ko nibigenda neza umwaka wundi watangira ku itariki 20 Nzeri 2021, noneho bose bagatangirira rimwe.”

Bitewe n’icyorezo ya Covid-19 amasomo yarahagaritswe hagati mu kwezi kwa Werurwe 2020 mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ryacyo.

Hashingiwe ku mibare yagaragazwaga n’inzego z’ubuzima zibishinzwe ko nta kibazo cyari kirimo cyatuma amashuri akomeza guhagarara, Minisiteri y’Uburezi MINEDUC yashyize ahabona ingengabihe y’amashuri abanza n’ayisumbuye aho yatangiye kwiga ku itariki ya 02 Ugushyingo 2020 ndetse hakaba n’abatangiye ku itariki ya 23 Ugushyingo 2020

Itangazo ryashyizwe ahabona na Minisiteri y’Uburezi ku italiki ya 13 Ukwakira ryagaragazaga ingengabihe ko ku itariki ya 2 Ugushyingo 2020, hatangiye igihembwe cya kabiri, hatangira abanyeshuri bo mu mashuri abanza biga mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu. Hiyongereyeho n’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye biga mu mwaka wa gatatu, uwa gatanu n’uwa gatandatu.

Abanyeshuri bo mu mashuri y’Ubumenyi ngiro bari mu mwaka wa gatatu kugeza mu wa gatanu (L3-L5) n’abo mu y’Inderabarezi bo mu mwaka wa Mbere kugera mu wa Gatatu (Year 1-3).

Ikiciro cy’abanyeshuri batangiye igihembwe cya kabiri ku itariki ya 23 Ugushyingo 2020, kirimo abanyeshuri bo mu mashuri abanza biga mu mwaka wa kane ndetse n’abanyeshuri biga mu yisumbuye biga mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa kane.

Kuri abo banyeshuri bose batangiye amasomo ku itariki ya 02 n’iya 23 Ugushyingo bazayasoza ku itariki ya 2 Mata 2021. Ikiruhuko kizamara ibyumweru bibiri, kizatangira ku itariki ya 03 -15 Mata 2021.

Igihembwe cya gatatu, kizatangira ku itariki ya 19 Mata 2021, haziga abanyeshuri bo mu mashuri abanza bo mu myaka ya 4-6 (P4-P6), Abo mu yisumbuye kuva mu wa mbere kugera mu wa gatandatu (S1-S6), abiga mu Nderabarezi bo mu mwaka wa Mbere kugera mu wa Gatatu (Year 1-3), n’abanyeshuri bo mu mashuri y’Ubumenyi ngiro bari mu mwaka wa gatatu kugeza mu wa gatanu (L3-L5). Icyo gihembwe kizasoza ku itariki ya 9 Nyakanga 2021.

Ikizami gisoza amashuri abanza kizakorwa guhera ku itariki ya 12-14 Nyakanga 2021 naho mu kiciro rusange n’amashuri yisumbuye ibizami bitangire ku itariki ya 20- 30 Nyakanga 2021.

Kaminuza n’amashuri makuru bagiye batangira mu bihe bitandukanye.

Icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza (P1-P3) n’ay’inshuke biteganyijwe gutangira ejo ku wa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2021.

Igihembwe cya mbere kizatangira ku ya 18 Mutarama 2021 gisoze ku ya 2 Mata 2021, icya kabiri gitangire ku itariki ya 19 Mata gisoze ku ya 11 Kamena 2021 naho icya gatatu gitangire ku itariki ya 5 Nyakanga gisoze ku ya 3 Nzeri 2021.

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.