Ibisabwa ngo ufatirwe ibizamini by’amasano (DNA) mu Rwanda

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 13-08-2020 saa 12:09:24

Rimwe na rimwe hari ubwo abantu bibeshya ko batazakenera gufatwa ibizamini by’amasano (DNA test) mu buzima, cyangwa bakumva ko hari abo bigenewe, ariko hari impamvu zituma iyo gahunda igira agaciro gakomeye.

Mu mpamvu zituma ushobora gukoresha isuzuma harimo gushaka kumenya ababyeyi bawe, guharanira uburenganzira bwo kuzungura cyangwa guhabwa irage, gutahura no gukurikirana inkomoko n’igisekuru, kwemeza abavandimwe mwari mwaraburanye n’ibindi.

Uretse amasano, gupima DNA byifashishwa cyane mu butabera hagamijwe gukurikirana ibyaha byose bifite aho bihurira n’amasano y’abantu.

Ubuyobozi bwa Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory/RFL) bwashyize ahagaragara ibyo buri wese wifuza guhabwa iyo serivisi agomba kuba yujuje.

Laboratwari ifata ibizamini by’amasano ikomeje gufasha benshi mu Rwanda (Foto Ububiko)

Icya mbere ni ukuba afite ikimuranga (indangamuntu, pasiporo n’ibindi).

Abapimwa bose baza kuri Laboratwari,bakuzuza inyandiko itanga uburenganzira bwo gupimwa kuri buri muntu (consent form).

RFL ntiyakira ibimenyetso (samples) biturutse cyangwa byafatiwe hanze ya Laboratwari keretse iyo byafashwe n’umuhanga yabihereye uburenganzira.

Iyo umwe mu bapimwa ataruzuza imyaka 18 y’ubukure, ni ngombwa ko haba hari ababyeyi be bombi cyangwa umurera byemewe n’amategeko.

Uko ibizamini bya ADN byishyurwa

Iyo hapimwa isano y’umubyeyi w’umugabo (abapimwa 3: umugabo + nyina w’umwana n’umwana uri munsi y’imyaka 18), hishyurwa amafaranga y’u Rwanda 267,035 ku isuzuma risanzwe rimara ibyumweru bitandatu, ryaba ari isuzuma ryihuta ritanga ibisubizo nyuma y’iminsi itatu hakishyurwa amafaranga 428,000.

Isano iyo ari yo yose ku bapimwa barengeje imyaka 18 y’amavuko, nibura abapimwa ari babiri, hishyurwa amafaranga y’u Rwanda 178,020 ku isuzuma risanzwe n’amafaranga 285,290 ku isuzuma ryihuta.

Undi muntu wese wakwifuza kongerwa ku bapimwa mu masano yavuzwe haruguru yishyura amafaranga y’u Rwanda 89,010 ku isuzuma risanzwe n’amafaranga 142,645 ku isuzuma ryihuta.

Iyo serivisi ntabwishingizi mu kwishyura ikoresha, ndetse umaze guhitamo isuzuma akeneye asaba nomero ya konti akishyura mbere yo guhabwa serivisi.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

3 Comments on “Ibisabwa ngo ufatirwe ibizamini by’amasano (DNA) mu Rwanda”

  1. Abantu benshi babuze igisubizo by’ibibazo bafite kuko gupima DNA birahenze byatumye abana babura ababyeyi babo abandi bakarerwa nabi nyamara ibiciro bigabanutse byatanga igisubizo kumuryango nyarwanda

  2. Bwambere nambere nshimiye leta yacu intabwe igezeho yogukemura amakimbirane yomimiryango myishi .Ariko ngewe nkumwe mubayobozi bizego zibaze kurwego rw’umudugudu harabana benshi babaje aba Boss baba babyaranye nabakobwa bomucyaro baje muma company akora inyubako zitandukanye ugasanga barabaze umwana akabaho ntase leta ibashakire ibisubizo murakoze .

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.