Bidasubirwaho: Mushikiwabo yatorewe kuyobora Francophonie
Yanditswe na Imvaho Nshya
Minisitiri Mushikiwabo yamaze gutorerwa kuyobora Umuryango wa Francophonie ubumbatiye ibihugu 84 bikoresha Igifaransa.
Abitabiriye amatora bakomye amashyi nk’uburyo bwo kugaragaza ko bashyigikiye ko ayobora uyu muryango.
Mushikiwabo yatanzweho umukandida na Perezida Kagame nk’umukandida w’u Rwanda n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Les Chefs d'État et de Gouvernement des pays membres de l'OIF ont élu par acclamation Madame Louise Mushikiwabo comme la nouvelle Sécrétaire Génerale de la Francophonie. Celle-ci a été présentée par le Président Kagame comme la candidate du Rwanda et de l'Afrique.
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) October 12, 2018
Mushikiwabo usanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda kuva muri 2009 yari ahanganye na Michaelle Jean, umunyakanada washakaga manda ya kabiri ku buyobozi bw’uyu muryango.
Intsinzi ya Mushikiwabo ntabwo yatunguranye, kuko yari ashyigikiwe na Perezida w’u Bufaransa, Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ndetse na Canada Jean akomokamo.
Mushikiwabo abaye Umunyafurikakazi wa mbere utorewe kuyobora uyu muryango.