Beach Volleyball: Abakinnyi bazaserukira u Rwanda mu gikombe k’Isi batangiye kwitegura
Yanditswe na BUGINGO FIDELE
Tariki 21 kugeza 24 Kanama 2019 mu Rwanda hazabera irushanwa riri ku rwego rw’Isi muri Volleyball ikinirwa ku mucanga “FIVB Beach Volleyball World Tour 2019” akaba ari ubwa kabiri rigiye kubera ku mugabane w’Afurika kuko inshuro ya mbere ryabereye muri Maroc.
Kugeza ubu ibihugu 12 ni byo byemeje ko bizitabira iri rushanwa rizabera mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerezuba. Ibi bihugu birimo Cote d’Ivoire, u Bwongereza, u Buholandi, Slovenia, Denmark, Japan, Canada, Czech Republic, Norway, Suwede, Cyprus n’u Rwanda ruzakina.
Igihugu cy’u Rwanda biteganyijwe ko kizahagararirwa n’amakipe 3 muri buri kiciro ni ukuvuga abagabo n’abagore. Mu bagabo ikipe ya mbere igizwe na Mukunzi Christophe na Ndamukunda Flavien, iya kabiri igizwe na Gatsinzi Venutse afatanyije na Habanzintwari Fils naho ikipe ya gatatu igizwe na Muvunyi Alfred na Niyonkuru Yves. Iyi kipe izaba itozwa na Sammy Mutemi Mulinge usanzwe ari umutoza wa APR VC mu bagabo.
Mu bagore, ikipe ya mbere igizwe na Nzayisenga Charlotte afatanyije na Hakizimana Judith, ikipe ya kabiri igizwe na Muhoza Louise afatanyije na Musaniwabo Hope naho ikipe ya gatatu ikaba igizwe na Nyirarukundo Christine na Umulisa Pacifique. Iyi kipe izaba itozwa na Mbonyuwontuma Jean Luc.
Nk’uko tubikesha ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda “FRVB” aba bakinnyi batangiye kwitegura aho bakoraga imyitozo bisanzwe ariko kuva tariki 07 Kanama 2019 bagomba kujya i Rubavu azahazabera irushanwa bagatangira umwiherero banakorera imyitozo aho bazakina.
Hari abarimo gukorera imyitozo mu Buyapani
Abakinnyi bamwe bazaserukira u Rwanda muri iri rushanwa hari abagiye mu Buyapani gukorerayo imyitozo muri gahunda y’ubufatanye Komite Olempike y’u Rwanda ifitanye n’umujyi wa Hanchimantai mu Buyapani.
Mu bakinnyi bari muri kiriya gihugu barimo Nzayisenga Charlotte ufatanya na Hakizimana Judith, Gatsinzi Venutse uzakinana na Habanzintwari Fils ndetse na Niyonkuru Yves uzakinana na Muvunyi Alfred.
Uretse aba bakinnyi ariko hariyo n’ikipe ya Ntagengwa Olivier ufatanya na Akumuntu Kavalo Patrick ndetse na Munezerero Valentine ufatanya na Mukandayisenga Bénitha. Aba bo bakaba baserukira u Rwanda mu mikino y’Afurika “All African Games 2019” izabera mur Maroc kuva tariki 16 kugeza 31 Kanama 2019.
Abakinnyi bari mu Buyapani bazakina iri rushanwa ryo ku rwego rw’Isi “Rubavu Beach Volleyball Tour 2019” bagera mu Rwanda mu cyumweru gitaha bakomezanye na bagenzi babo imyitozo.
Uko iyi mikino izagenda hazakinwa imikino y’amajonjora ry’ibanze hanyuma hakurikireho imikino yo mu matsinda izitwaye neza zikomeza muri ¼ , ½ n’umukino wa nyuma.
Kubera ikiciro iri rushanwa ririho amakipe 3 ya mbere muri buri kiciro azagabana ibihumbi 5 by’amadorari nk’igihembo.

Hakizimana Judith na Nzayisenga Charlotte bazaserukira u Rwanda mu irushanwa ry’igikombe k’Isi rizabera mu Rwanda