BDF yahombeje Leta miriyari 4.7 Frw harimo “ayahawe abantu”

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 17-09-2020 saa 13:01:12

Ubuyobozi bw’Ikigega k’Ingwate mu Rwanda (BDF) bwananiwe gutanga ibisobanuro kuri Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu (PAC), igihombo cy’amafaranga angana na 2,834,622,045 yahawe abantu ku giti cyabo, akaba akubiye muri miriyari zisaga enye icyo cyahombeje mu myaka irindwi.

PAC n’abafatanyabikorwa bayo kuri uyu wa Kane tariki 17 Nzeri 2020, bari mu cyumba k’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura, mu gihe ubuyobozi bwa BDF bwatanze ibisobanura ku mikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta 2018-2019 hifashishijwe ikoranabuhanga.

Abadepite bose n’abafatanyabikorwa babo bita ku kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi bahana intera ya metero imwe kandi bose bambaye udupfukamunwa.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari n’Umutungo bya Leta, Obadiah Biraro, avuga ko babogamira ku muturage kuko ibyo bakora byose biri mu nyungu z’umuturage.

Yagaragaje ko  kuva mu mwaka wa 2012 kugeza mu 2019  BDF imaze guhombya Leta miriyari 4.775.

Ati: “20% ya miriyari 4.775 yagiye mu ishoramari ariko ntiyagaruzwa, miriyoni 600 hafi 25% ya miriyari 4.775 yarahahombeye mu gihe BDF yahawe ikizere cyo kuzamura abaturage.”

Depite Bakundufite Christine avuga ko mu igenzura ryakozwe 2017, BDF yishingiye imishinga minini mu myaka 8, aho  7% ihagararira imishinga yose BDF yishingiye yatwaye miriyari 25.101.

Ati: “Icyari kitaweho, ni ugufasha imishinga minini aho gufasha imishinga mito nkuko biri mu nshingano zayo”.

Ubuyobozi bwa BDF busobanura ko hari umworozi w’inkoko wakoze umushinga kandi yari afite iduka ricuruza amakaye n’impapuro (Papeterie), RDB imusaba ko ahinduza ibyo akora.

Umuyobozi Mukuru wa BDF Bulindi Innocent, ati:  “Yavuye muri BRD turamwishingira, uwo twamugiriye inama yo guhinduza icyangombwa cya RDB ariko nyuma azaguhomba turamugoboka”.

Imishinga ya miriyoni 45 ibigo by’imari byari byasabye ko itagomba kwishingirwa, BDF yabirenzeho irayishingira na yo irahomba. Abagize PAC bahise basaba ko izo miriyoni 45 zagaruzwa.

BDF yemereye ubwishingizi imishinga 13 y’abantu ku giti cyabo n’ibigo, ifite agaciro k’amafaranga 2,834,622,045 batabyemerewe.

Muri abo harimo abanyamahanga n’imishinga isanzwe ifite inguzanyo. Ibyo byatumye imishinga 6 muri yo inanirwa kwishyura BDF ibishyurira amafaranga angana na 1,039,521,314.

BDF yishingiye imishinga 11 ifite agaciro ka 813,860,394 itayikoreye ubusesenguzi buhagije irahomba bituma yishyura angana na 452,385,286 ahwanye na 56% byayo yishingiye yose.

BDF yemeye kwishyura amafaranga angana na 574,403,933, mu gihe itsinda rishinzwe ishoramari muri BDF mu busesenguzi ryari ryakoze, ryari ryagaragaje ko angana na 548,470,327 adakwiye kwishyurwa ariko BDF ntiyabiha agaciro.

BDF yirengangije impungenge zagaragarijwe n’ibigo by’imari bikorana na yo, yishingira imishinga ifite agaciro ka 415,659,411 irahomba bituma BDF yishyura angana na 45,203,738 y’ingoboka.

Kuva mu 2013 kugeza mu 2017, BDF yemeye kwishyura ubusabe bw’ibigo by’imari ku mishinga 48 ifite agaciro ka 429,015,096 aho bamaze kwishyura angana na 302,666,546 ariko byagaragaye ko hashize imyaka hagati 2 ni 6 BDF idakurikirana ibigo by’imari ngo igire amafaranga igaruza nkuko biteganywa mu masezerano baba bagiranye.

BDF yahawe na MINICOM na NEP amafaranga y’u Rwanda angana na 4,775,000,000 yo gushora mu mishinga mito n’iciriritse. Kuva 2012 kugeza 2019, BDF yashoye amafaranga angana na Frw 2,385,527,894 mu mishanga 23, muri yo 12 ifite agaciro ka 268,279,896 yarahombye burundu bitewe no kudasesengura neza imishinga.

Andi mafaranga angana na 471,076,215 na yo yashowe mu mishinga 6 ariko ntiyagenze neza kandi kugeza ku itariki 30 Nzeri 2019 hari hashize iminsi 1400 batarishyura BDF ndetse na raporo y’imari y’uko bihagaze ntiyatanzwe nk’uko byari biteganyijwe mu masezerano.

Amafaranga angana na 2,389,472,106 yasigaye kuri 4,775,000,000 yakoreshejwe mu bikorwa by’ubuyobozi binyuranye n’icyo yarateganyirijwe.

BDF yatanze inkunga ingana na 672,467,387 ku bagenerwabikorwa 9 arenga kuyo bari bemerewe.

Nyuma yuko PAC itanyuzwe n’ubusobanuro bwa BDF yafashe iminota itanu iriherera isanga yananiwe gusobanura imikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta.

PAC yanzuye ko ibazwa risubikwa rikazasubukurwa tariki 07 Ukwakira 2020 saa mbiri. Yasabye BDF kubanza gushaka ibisubizo byumvikana, guhindura imyitwarire no gusoma neza raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari n’Umutungo wa Leta.

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.