BDF: Mu 2019 Imishinga yo guhanga imirimo yatewe inkunga  yiyongereho 47%

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya 07-02-2020 saa 07:41:36
Umuyobozi Mukuru wa BDF Bulindi Innocent yeretse itangazamakuru uko amafaranga Leta ishyira muri icyo kigega ari guteza imbere urubyiruko rufite imishinga ikeneye guterwa inkunga (Foto Samuel M)

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe kwishingira ingwate ku mishinga BDF, Bulindi Innocent, yatangaje ko mu mwaka wa 2019 imishinga bateye inkunga yiyongereye ugereranyije n’umwaka wabanje, wa 2018, ku kigero cya 47%, itangwaho miriyari hafi 15 ku mishinga irenga ibihumbi bitatu.

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kiba buri gihembwe, asobanura ibyo icyo kigo kimaze gufashamo urubyiruko rw’Abanyarwanda, abagore n’abandi bari mu byiciro bifashwa n’ikigega BDF mu buryo butandukanye kuri serivisi gitanga.

Bulindi yavuze ko muri gahunda bafite yo gufasha ibigo biciriritse by’imari, umwaka ushize nawo hari ibyagezweho mu gufasha ibyiciro by’abantu muri sosiyete bidafite ubushobozi bwo kubona inguzanyo bashaka mu kigo k’imari runaka.

Ati “Umwaka ushize, wa 2019, twashoboye gufasha imishinga hafi 3009 dushora imari ingana na 14 925 237 794. Muri iyo mibare, umushinga umwe munini witwa gutera inkunga imishinga duha za SACCO ariko tukanabara abantu baba bafashe izo nguzanyo mu bijyanye no kugura ibikoresho tukongeraho imishinga hafi 3045 y’abantu bavuye mu myuga babonye inguzanyo muri za SACCO. Imibare yikubye  kabiri tukagira igiteranyo cya 6354.

Tugereranyije n’umwaka wabanje, 2018, tukaba twarazamutse mu mishinga twafashije, tugeze hafi kuri 47%. Mu 2018 twari twarashoye miriyari 11, mu 2019 twashoye miriyari 14, hakaba harimo kuzamuka kungana na 35%.”

Mu byiciro bitandukanye by’ubufasha batanze, ku ngwate bafashije imishinga 1082 itanzweho miriyari 6, mu bijyanye n’inkunga ku gufasha abatunganya umusaruro wabonetse no gutera inkunga abatunganya amata, hashowe hafi miriyari 6.1 mu mishinga 1583.

Muri za SACCO mu gufasha abashaka ibikoresho, ku barangije imyuga n’abavuye IWAWA no gufasha abakobwa b’abangavu bacikirije amashuri kubera gutwara inda zitateganyijwe hamwe n’inkunga yahawe abafite ubumuga, byatwaye miriyari 1.4 muri SACCO 282.

Ku mishinga y’urubyiruko ruri mu buhinzi, hashowe mu mishinga 51 n’amafaranga miriyoni 373. Muri gahunda y’ikodeshagurisha bashoye amafaranga ku makoperative akorera mu dukiriro n’akora mu burobyi, hakoreshejwe miriyoni 860 ku mishinga 11.

Bulindi ati “Iyo nkunga yose tukaba tubona twarafashije guhanga imirimo myinshi dufashije urubyiruko, abagore no ku yindi mishinga itandukanye.”

BDF ivuga ko kuva mu 2011 batangira inshingano bamaze gushora miriyari 95 ku mishinga 41 716 imyinshi muri yo iri mu bijyanye no kwishingira ingwate, hafi 69%.

 

Umwanditsi:

MUTUNGIREHE SAMUEL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.