28°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Basketball: Ujiri Masai  arasaba  abantu ko bashyira ijwi hejuru bakarwanya irondaruhu

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 01-06-2020 saa 13:27:59
Perezida w'ikipe ya Toronto Raptors, Ujiri Masai

Ujiri Masai   ufite inkomoka muri Afurika akaba asanzwe ari Perezida w’ikipe ya Toronto Raptors ifite igikombe cya NBA  giheruka cya  2019  nyuma yo kubona amashusho y’urupfu rw’umwirabura, George Floyd yatangaje ko kugira ngo bahashye irondaruhu  bakwiye gushyira ijwi hejuru bakabyamagana.

Tariki 25 Gicurasi 2020 ni bwo George Floyd wari ufite imyaka 46 yishwe n’abapolisi  mu mujyi wa   Minneapolis  aho bamurambitse hasi, umupolisi umwe, Derek Michael Chauvin akamupfukamaho  ku ijosi bikarangira ashizemo umwuka.

Nyuma y’uru rupfu, abantu batandukanye bamaganye ibi bikorwa by’irondaruhu bikomeje gukorerwa abirabura muri Amerika aho ubu hatangiye n’imyigaragambyo isaba ko abishe uyu mugabo bakurikiranwa.

Perezida w’ikipe ya Toronto Raptors akaba yaranashinze umuryango  wo gukundisha abana bo muri Afurika umukino wa Basketball “Giants of Africa” aganira n’ ikinyamakuru “The Globe and Mail”   yagize byinshi atangaza kuri uru rupfu rwa  George Floyd  ndetse anagaragaza ko nawe ibikorwa nk’ibi by’irondaruhu byamubayeho n’ubwo bitahitanye ubuzima bwe.

Ujiri Masai    ufite inkomoko muri Nigeria  avuga ko  yabonye amashusho  nta kindi gisobanuro ariko asa n’udasobanukiwe kuko agitangira yari yaketse ko ari amashusho ya kera bongeye kugarura. Akomeza  avuga ko nyuma n’ibiganiro yagiranye n’abandi bantu  byaje kurangira amenye ko ari urupfu rubi rw’umugabo w’umwirabura.

Masai ati : “ Narongeye ndeba aya mashusho nyuma  nza kubona ko ari mashya, nabonye umupolisi washyize ivi ku ijosi ry’umugabo w’umwirabura ayo yazanye amaraso mu mazuru bikarangira apfuye”.

Ujiri Masai  avuga ko  atiyumvishaga ko   ibi bintu byaba dore ko hari hashize icyumweru  undi musore  w’umwirabura witwa Ahmaud Arbery arasiwe  muri Leta ya Georgia arimo gukora siporo.

Akomeza avuga ko bizwi ko abapolisi bagira akazi kagoye ariko ni abantu  abashinzwe kubungabunga amahoro kandi basabwa kurinda buri kimwe cyose kuko ni wo mwuga bahisemo. Ati : « Ntabwo nigeze mbona igikorwa cyo kubungabunga amahoro cyangwa cyo kurinda igihe uriya mupolisi yashikamiraga ku gikanu George Floyd. »

Yakomeje agira ati : « Twese twaje kuri iyi  si mu buryo bumwe nk’abantu, nta muntu wavutse  kugira ngo ashyire uruhu rwe imbere.  Gusa nizera ko hari abantu beza benshi kurenza ababi, buri gihe tujye duharanira ko ikiza kinesha ikibi ».

UJIRI MASAI   YAKOREWE IBIKORWA BY’IRONDARUHU

Masai avuga ko muri Kamena 2019 ubwo  ikipe ayoboye ya Toronto Raptors yegukanaga igikombe cya NBA yashatse kwinjira mu kibuga ngo yishimane n’abakinnyi   ariko agakumirwa n’umupolisi ndetse havuka impaka  cyane nyuma aza no kujyanwa mu nkiko. Akomeza avuga ko iyo biza kuba atari umwirabura ibi biba bitarabaye.

Gusa avuga ko ibyamubayeho kiriya gihe i Oakland  bitandukanye n’ibyabereye Minneapolis kuko ibye byamaze akanya gato ariko  George Floyd byamutwaye ubuzima.

GEORGE FLOYD YARI MUTU KI ?

George Floyd yavukiye Fayetteville muri North Carolina mu 1973 ariko akurira Houston aho yize muri Yates High School akaba yarakinaga  umupira w’amaguru na Basketball.  George Floyd yafashije iri shuri kwegukana igikombe mu 1992. Yakinnye  Basketball  muri South Florida Community College  (1993-1995)

Nyuma yasubiye  Houston aho yinjiye mu muziki aho yagiye mu itsinda ry’abanzi ba hip hop “Screwed Up Click” aho yari afite akazina ka  “Big Floyd”.  Muri 2014, George Floyd yagiye kuba  Minnesota aho yari amaze imyaka 5 akora akazi k’uburinzi kuri resitora gusa muri iyi minsi nta kazi yari afite kubera ibihe bya COVID-19. George Floyd asize abana babiri b’abakobwa.

Nyakwigendera George Floyd

George Floyd yishwe urw’agashinyaguro

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.