19°C , Intermittent clouds | Kigali-Rwanda

Basketball:  Patriots BBC yatangiye neza irushanwa risoza shampiyona ya 2019-2020

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 18-10-2020 saa 22:14:34
Ubwo Patriots BBC yakinaga na Espoir BBC

Tariki 18-10-2020
Abagabo

Patriots BBC 77- 48 Espoir BBC
IPRC Kigali 104-50 IPRC Musanze
IPRC Huye 65-78 APR BBC

Abagore
IPRC Huye 73-57 The Hoops
Ubumwe 74-70 APR WBBC

Tariki 19-10-2020

Abagabo
IPRC Musanze-UGB (11h00)
Espoir BBC-IPRC Huye (15h30)
REG BBC-IPRC Kigali (20h00)

Abagore
APR BBC-IPRC Huye (13h15)
The Hoops-Ubumwe (17h45)

Ikipe ya Patriots BBC ifite igikombe cya shampiyona iheruka ya 2018-2019 mu mukino wa Basketball yatangiye neza  irushanwa risoza umwaka w’imikino wa 2019-2020  “ BK Basketball National League 2019-2020”.

Iyi mikino yatangiye kuri iki Cyumweru tariki 18 Ukwakira 2020, ikipe ya Patriots BBC yitwaye neza itsinda ikipe ya Espoir BBC amanota 77 kuri 48 mu mukino wa mbere mu itsinda B. Muri iri tsinda kandi ikipe ya APR BBC nayo yatsinze IPRC Huye  amanota 78 kuri 65.

Muri iki kiciro cy’abagabo habaye n’undi mukino umwe mu itsinda A aho ikipe ya IPRC Kigali yatsinze IPRC Musanze amanota 104 kuri 50.

Mu bagore, ikipe ya APR BBC ifite igikombe cya shampiyona iheruka nta bwo yatangiye neza kuko yatsinzwe  n’Ubumwe BBC amanota 74 kuri 70. Uyu mukino nta bwo wari woroshye kuko iminota 40 y’umukino  yarangiye ikipe zinganya amanota 63 kuri 63  hitabazwa iminota 5 y’inyongera. Undi mukino, ikipe ya IPRC Huye yatsinze  The Hoops amanota 73 kuri 50.

Uko imikino y’umunsi wa kabiri iteganyijwe

Kuri uyu wa Mbere tariki 19 Ukwakira 2020 hateganyijwe imikino y’umunsi wa kabiri.  Mu kiciro cy’ abagabo  mu itsinda A, ikipe ya IPRC Musanze nyuma yo gutsindwa na IPRC Kigali irakina na UGB naho ikipe ya REG BBC ikine na IPRC Kigali. Undi mukino ni uwo mu itsinda B aho ikipe ya Espoir BBC ikina na IPRC Huye.

 Mu bagore  hagomba kuba imikino 2 nanone,  ikipe ya APR BBC irakina na IPRC Huye naho The Hoops ikine n’Ubumwe BBC.

Iyi mikino yose ikaba irimo kubera muri Kigali Arena.

IPRC Musanze-IPRC Kigali

IPRC Huye- APR BBC

IPRC Huye-The Hoops (Women)

Ubumwe BBC-APR BBC (Women)

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.