Basketball: Intego yacu ni iyo gutwara igikombe cya “Playoffs 2018”- Mugabe
Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME
Mugabe Aristide, kapiteni w’ikipe ya Patriots BBC aravuga ko bafite intego yo gutwara igikombe k’irushanwa rya kamarampaka “Playoffs 2018” rihuza amakipe ane ya mbere muri uyu mwaka w’imikino wa 2017-2018 rizatangira tariki 13 Nyakanga 2018.

Patriots BBC ubwo yegukanaga igikombe cya Playoffs 2017
Ku munsi wa mbere w’iri rushanwa, Patriots BBC yabaye iya mbere muri shampiyona y’uyu mwaka, izahura na IPRC-Kigali BBC (18h00) naho REG BBC yabaye iya kabiri ihure na APR BBC yabaye iya 3 (20h00). Iyi mikino yombi izabera kuri Sitade Amahoro i Remera.
Aganira n’Imvaho Nshya, kapiteni wa Patriots BBC, Mugabe yatangaje ko iri rushanwa baryiteguye neza ndetse abakinnyi bose bari mu myitozo uretse Hakizimana Lionel.
Avuga ko mu myitozo barimo kugerageza kubaka umukino wabo ari nako bakosora amakosa yagiye agaragaraga mu mikino itandukanye bagiye bakina muri shampiyona.
Ati “Abakinnyi bose barahari, usibye Lionel. Twiteguye neza muri rusange, turashaka gusoza umwaka dutsinda. Twe turimo gukora cyane ku ruhande rwacu, twitegura neza uko bishobotse tugakomeza kubaka umukino wacu no gukosora amakosa yagiye aba mu mikino yabaye muri shampiyona”.
Akomeza avuga ko bafite ikizere cy’uko bazatwara iki gikombe n’ubundi batwaye mu mwaka ushize w’imikino wa 2016-2017, akaba agishingira ku kuba bagomba gukora cyane bikiyongeraho ko amakipe bazahura basanzwe bamenyeranye.
Ati “Ikizere kirahari, gusa tugomba gukora cyane. Ibindi ntabwo ari bishya, amakipe tuzakina ni amakipe twahuye kenshi muri uyu mwaka tuzagenda dupanga umukino umwe ku wundi”.
Mugabe Aristide usanzwe ari na kapiteni w’ikipe y’igihugu anemeza ko umukino bazahuramo na IPRC-Kigali BBC uzaba ari umukino ukomeye kuko muri iyi mikino basabwa kuzatanguranwa gutsinda imikino ibiri kugira ngo bizere gukomeza mu kiciro gikurikiraho.
Mu mwaka ushize wa 2017, Patriots BBC yegukanye iki gikombe itsinze REG BBC imikino 3 kuri 1 ni mu gihe yari yabanje gusezerera IPRC-Kigali BBC muri ½ iyitsinze imikino 2-0.