19°C , Intermittent clouds | Kigali-Rwanda

Basketball: Imikino isoza shampiyona ya 2019-2020 igeze muri ½

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 22-10-2020 saa 16:06:14
Ubwo Patriots BBC yakinaga umukino wa nyuma mu itsinda B na IPRC Huye

Tariki 23-10-2020

Abagabo

REG BBC-APR BBC (14h00)

Patriots BBC-IPRC Kigali (19h00)

Abagore

IPRC Huye-APR BBC (11h30)

The Hoops-Ubumwe BBC (16h30)

Ku munsi w’ejo ku wa Gatanu tariki 23 Ukwakira 2020 ni bwo hateganyijwe imikino ya ½ k’irangiza mu irushanwa risoza umwaka w’imikino wa 2019-2020“ BK Basketball National League 2019-2020”.

Mu kiciro cy’abagabo, ikipe ya REG BBC yabaye iya kabiri mu mwaka ushize w’imikino izakina na APR BBC naho ikipe ya Patriots BBC ifite iki gikombe giheruka ihure na IPRC Kigali.

Mu bagore, ikipe ya IPRC Huye izakina na APR BBC ifite igikombe giheruka mu gihe ikipe ya The Hoops igomba kwisobanura n’Ubumwe BBC.

Muri buri kiciro ikipe zizitwara neza zizahurira ku mukino wa nyuma naho izitsinzwe zizahatanire umwanya wa 3 aho imikino izaba ku wa Gatandatu tariki 24 Ukwakira 2020 ari bwo iri rushanwa rizasoza.

Uko imikino y’amajonjora yagenze

Kubera icyorezo cya COVID-19 cyatumye imikino ya shampiyona idakinwa uko byari biteganyijwe, ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda “FERWABA” n’umuterankunga  mukuru “BK” bahisemo gukora irushanwa rito kugira ngo basoze umwaka w’imikino wa 2019-2020.

Mu bagabo  hafashwe amakipe 8 agabanywa mu matsinda abiri aho itsinda A ryarimo  REG BBC, IPRC Musanze,  UGB na IPRC Kigali naho itsinda B rikabamo APR BBC, Espoir BBC, Patriots BBC na IPRC Huye.

Mu mikino y’amajonjora mu itsinda A, REG BBC yatsinze IPRC Kigali amanota 90 kuri 82, itsinda kandi UGB amanota 60 kuri 64 inatsinda IPRC Musanze ku manota 87 kuri 54 isoza iyoboye itsinda n’amanota 6. Ikipe ya kabiri, IPRC Kigali yatsinze IPRC Musanze amanota 104 kuri 50 itsindwa na REG BBC  nyuma itsinda UGB amanota 79 kuri 56  isoza ifite amanota 5.

Ikipe ya UGB yatsinze IPRC Musanze amanota 77 kuri 54 gusa itsindwa na IPRC Kigali na REG BBC bituma iza ku mwanya wa 3 n’amanota 4 naho IPRC Musanze yo  itsindwa imikino yose isoza ifite amanota 3.

Mu itsinda B, Patriots BBC yatsinze Espoir BBC amanota 77 kuri 48, APR BBC itsinda IPRC Huye amanota 78 kuri 65, IPRC Huye yatsinze Espoir BBC amanota 65 kuri 63, Patriots BBC itsinda APR BBC amanota 76 kuri 61 naho mu gusoza imikino y’amajonjora, Patriots BBC itsinda IPRC Huye amanota 88 kuri 75 naho APR BBC itsinda Espoir BBC amanota 105 kuri 78. Aho ikipe ya Patriots BBC yazamutse ari iya mbere n’amanota 6, APR BBC (5), IPRC Huye (4) na Espoir BBC (3).

Mu bagore amakipe yakinnye hagati yayo, IPRC Huye yatsinze The Hoops amanota 73 kuri 57, Ubumwe BBC itsinda APR BBC amanota 74 kuri 70. IPRC Huye yatsinze APR BBC amanota 81 kuri 39, The Hoops itsinda Ubumwe BBC amanota 83 kuri 67 nyuma IPRC Huye itsinda Ubumwe BBC amanota 84 kuri 64 naho The Hoops itsinda APR BBC amanota 90 kuri 40.

Muri iki kiciro, IPRC Huye yazamutse iyoboye n’amanota 6 ikurikirwa The Hoops (6), Ubumwe BBC (4) na APR BBC (3).

Amakipe azakina imikino ya ½ mu bagabo 

REG BBC

APR BBC

Patriots BBC

IPRC Kigali

Mu bagore 

IPRC Huye

APR BBC

The Hoops Rwanda BBC

Ubumwe BBC

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.