Bamwe mu bakinnyi bazaserukira u Rwanda mu mikino y’Afurika berekeje muri Maroc
Yanditswe na BUGINGO FIDELE
Abakinnyi 4 bakina umukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga “Beach Volleyball” bahagurutse mu Buyapani berekeza i Rabat muri Maroc aho bagiye kwitabira imikino y’Afurika “All African Games 2019” izatangira tariki 19 isozwe 31 Kanama 2019.
Iyi kipe y’u Rwanda muri Beach Volleyball igizwe na Ntagengwa Olivier ufatanya na Akumuntu Kavalo Patrick mu bagabo ndetse na Munezero Valentine ufatanyije na Mukandayisenga Benitha.
Aba bakinnyi bari kumwe n’umutoza Mudahinyuka Christophe bavuye mu Buyapani ejo hashize tariki 13 Kanama 2019 berekeje muri Maroc aho muri Beach Volleyball bazatangira gukina tariki 16 Kanama 2019 mbere ho iminsi itatu ngo habera ibirori byo gufungura ku mugaragaro imikino y’Afurika.
Abandi bakinnyi bari mu myitozo mu Buyapani ari bo Gatsinzi Vénuste, Niyonkuru Yves, Nzayisenga Charlotte na Hakizimana Judith ndetse n’umutoza Mana Jean Paul na bo bahagurutse mu Buyapani bagaruka mu Rwanda aho aba bakinnyi bazakina igikombe k’Isi “Beach Volleyball World Tour 2019”, irushanwa rizabera i Rubavu tariki 21 kugeza 24 Kanama 2019.
Aba bakinnyi bagarukanye n’abakinnyi 4 bakina umukino wo gusiganwa ku magare ari bo Areruya Joseph, Munyaneza Didier, Uhiriwe Byiza Renus na Gahemba Bernabe n’umutoza wabo akaba ari Sempoma Felix. Abandi bakinnyi ni abakina imikino ngoramubiri ari bo Hitimana Noel, Tuyishimire Christophe na Yankulije Marthe n’umutoza wabo Karasira Eric.
Iri tsinda ry’aba bakinnyi biteganyijwe ko bazagera mu Rwanda ku wa Kane tariki 15 Kanama 2019. Muri aba harimo abaserukira u Rwanda mu mikino y’Afurika aho mu mukino wo gusiganwa ku magare hazagenda Mugisha Moise, Areruya Joseph, Munyaneza Didier na Nzafashwanayo Jean Claude, aho bazava mu Rwanda tariki 20 Kanama 2019 bakine irushanwa kuva tariki 24 kugeza 28 Kanama 2019.
Abandi bakinnyi bakina imikino ngoramubiri, Hitimana Noel na Yankurije Marthe bazabanza bakine imikino ya gisirikare irimo kubera muri Kenya aho bazakina tariki 19 Kanama 2019 nyuma bazerekeza muri Maroc tariki 22 Kanama 2019 bakine tariki 29 Kanama 2019.

Abakinnyi bose bari mu myitozo mu Buyapani ubwo bamwe bari bagiye kwerekeza muri Maroc abandi bakagaruka mu Rwanda