22°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Athletisme: Abakinnyi 6 bakiri bato bagiye koherezwa kwitoreza mu Budage

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Aug 7, 2019

Abakinnyi bagera kuri 6 bakiri bato bakina imikino ngororamubiri yo gusiganwa ku maguru “Athletisme” bagiye kwerekeza mu gihugu cy’u Budage gukora imyitozo izamara iminsi igera ku 10.

Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda “RAF” ritangaza ko aba bakinnyi bazahaguruka i Kigali berekeza mu gihugu cy’u Budage tariki 15 Kanama 2019 bakaba bazagaruka tariki 26 Kanama 2019.

Aganira n’Imvaho Nshya, Umutangana Olivier, umunyamabanga Mukuru wa RAF, yatangaje ko iyi gahunda yo kohereza abakinnyi kwitoreza mu gihugu cy’u Budage, igamije gutegura abakinnyi bakiri bato kuzitwara neza mu gihe kizaza.

Asobanura ko iki ari igikorwa kizahoraho, ibihugu byombi bikaba bizajya byohererezanya abakinnyi mu rwego rwo gukaza imyitozo kandi akaba abona ko bizatanga umusaruro.

Ati: “Icyo ni igikorwa kizahoraho ku buryo buri biruhuko hazaba hari abantu bagiye mu Budage, hari n’abandi bazajya bava mu Budage bazajya baza bazanye n’impuguke banadufashe kuba twahugura abatoza, kuba twakoresha abakinnyi bacu imyitozo ku buryo rwose urebye gahunda n’umurongo Federasiyo ifite ifatanyije na MINISPOC turizera ko mu minsi iri mbere tuzaba dufite umusaruro utandukanye n’uwo dufite uyu munsi.”

Aba bana bagiye kujya kwitoreza mu Budage biyongereye ku bandi banyarwanda bakina uyu mukino wo gusiganwa ku maguru barimo kwitoreza mu Mujyi wa Hachimantai mu gihugu cy’u Buyapani akaba ari ku bufatanye bw’uyi mujyi na Komite Olempike y’u Rwanda.

Aba bakinnyi basanzwe bakinira ikipe ya APR AC barimo Hitimana Noel, Tuyishimire Christophe ndetse na Yankurije Marthe.

Abakinnyi bagomba kwerekeza mu Budage

Abakinnyi bagomba kwerekeza mu gihugu cy’u Budage barimo abakobwa 3 n’abahungu 3. Abo ni Niyonkuru Marthe, Uwitonze Claire, Niyonkuru Florence, Bakunzi Aime Phrodite, Habinshuti Alexis na Karangwa Kwame bazaba baherekejwe n’umutoza Bizimana Manasse. Nk’uko bitanganzwa na Umutangana Olivier biteganyijwe na Perezida wa RAF, Mubiligi Fidele azabasanga muri iki gihugu.

Niyonkuru Marthe, umwe mu bakinnyi bazajya kwitoreza mu gihugu cy’u Budage