Ambasade y’u Bushinwa yageneye buruse abanyeshuri 100 b’abahanga

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 20-11-2020 saa 21:22:42
Uhereye ibumoso ni Umuhuzabikorwa w'Ishami ry'uburezi Clement Kabiligi, Umuyobozi Mukuru wungirije wa Imbuto Foundation Geraldine Umutesi n'Umujyanama mu bya poritiki mu Rwanda Xing Yuchun

Ambasade y’u Bushinwa ibinyujije mu Muryango Imbuto Foundation yageneye buruse abanyeshuri b’abahanga 100 bo mu miryango itishoboye.

Uyu munsi ku itariki ya 20 Ugushyingo 2020; Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda n’Umuryango Imbuto Foundation bashyize umukono ku masezerano (MoU), kugira ngo iyo Ambasade itange buruse ku banyeshuri 100 b’abanyabwenge baturutse mu miryango itishoboye, ifite agaciro ka 30.000.000.

Abagenerwabikorwa b’iyi gahunda bahabwa ubufasha bugera ku madorari 300 ku mwaka, kugira ngo abafashe kwishyura amafaranga yo kubaho mu mashuri abacumbikira, imyenda y’ishuri, n’ibindi.

Gahunda ya buruse yatangijwe na Imbuto Foundation mu 2002 mu rwego rwo gutera inkunga mu buryo bw’amafaranga abanyeshuri b’abahanga, ariko bafite ibibazo by’ubukungu, bikababera imbogamizi mu gukurikirana amashuri.

Kuri ubu iyi gahunda ifasha abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bagera kuri 694, bo mu mashuri yisumbuye 102 yo mu gihugu hose.

Binyuze mu ngando ngarukamwaka, abanyeshuri bahabwa ubumenyi bwuzuza ubwo bahawe ku ntebe y’ishuri bubafasha kuba abaturage b’ibanze beza.

Iyi nkunga iri muri gahunda y’ubucuti bw’ibihugu byombi, Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda yagiye itanga buruse ku banyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bagera ku 100 bafite ubumenyi, ubuhanga ariko batishoboye mu buryo bw’ubukungu buri mwaka kuva mu 2013.

Kugeza ubu, hamaze gutangwa buruse 9,601 ku banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye ari ku banyeshuri b’igitsina gabo n’ab’igitsina gore.

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.