19°C , Intermittent clouds | Kigali-Rwanda

Ambasade y’u Bufaransa igiye gufasha mu iterambere ry’umukino w’amagare mu bagore 

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 21-10-2020 saa 10:35:11
FERWACY yiyemeje gushyira imbaraga mu iterambere ry'umukino w'amagare mu kiciro cy'abagore

Umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda  umaze kugera ku rwego rushimishije mu kiciro cy’abagabo gusa mu bagore uracyafite imbogamizi zituma udatera imbere.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda “FERWACY”, Murenzi Abdallah  atangaza ko batangiye gushaka uburyo  bateza imbere umukino w’amagare mu kiciro cy’abagore nk’uko bimeze mu bagabo.

Yagize ati: “Turimo kuganira n’Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda  hari ibyo bashaka kudufasha birimo amahugurwa yihariye  ku iterambere ry’umukino w’amagare   ku bagore ku buryo nacyo ari ikiciro tugiye gushyiramo imbagara.”

Perezida wa FERWACY akomeza avuga ko hari n’ibyo barimo kuganira na Komite Olempike ku buryo bafasha kuzamura urwego rw’uyu mukino mu bagore.

 Ibyo FERWACY igiye gushyiramo imbaraga 

Mu byo FERWACY yifuza gushyiramo imbaraga  ni ugusaba  ko buri kipe y’abagabo izaba ifite n’ikipe y’abagore mu kiciro cy’abakuru n’abato.

Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah avuga ko ari  umushinga munini usaba amikoro menshi  ariko bahamya  neza ko  mu bufatanye n’abafatanyabikorwa  byose bizagerwaho bagatangira kugira amakipe akomeye mu bagore nk’uko ahari mu bagabo  bakazajya bitabira n’amarushanwa akomeye  mu kiciro cy’abagore.

Kugeza ubu mu Rwanda hari amakipe 3 mu kiciro cy’abagore harimo Benediction Club,  ikipe ya Les Amis Sportifs-Rwamagana ndetse na Bugesera Women CT.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.