Amashusho y’indirimbo nshya ya King James yasohotse
Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS
Ku ya Sep 17, 2018
Ruhumuriza James uzwi nka King James yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa “Abo bose”.
Mu mashusho y’iyo ndirimbo King James agaragara ari ahantu hatandukanye harimo mu bwato ari kumwe na bamwe mu bamufashije mu ikorwa ry’ayo mashusho.

Ruhumuriza James uzwi nka King James
Muri ayo mashusho kandi hagaragaramo umugabo ahemukira undi amutwara umukunzi we dore ko King James muri iyo ndirimbo aririmba ku bantu bashukisha abakobwa cyangwa abagore ibintu bakabatwara abakunzi babo.
Umuhanzi King James ari mu bahanzi batsindiye igihembo cya Primus Guma Guma Super Star kandi azwi ku ndirimbo nyinshi zirimo iyitwa “Hari ukuntu”, “Nyuma yawe”, “Birandenga”, “Ndagukunda” kandi afite n’izindi zitandukanye.